Print

Abafana b’Ubwongereza bahemukiye cyane umukunzi wa Jack Grealish

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 1828

Uyu mukobwa yavuze ko aba bafana bamwandikiye bamutuka abandi bamubwira ko bifuza ko yapfa mu butumwa bamwoherereje kuri TikTok na Instagram.

Uyu mukobwa yagize ati “Baravuze ngo “ukwiriye kurwara kanseri ugapfa”,cyangwa ngo “umuryango wawe uragapfa wose.Baravuze ngo bifuza ko nazakora impanuka ngapfa cyangwa ko nyuma ya Wembley [final] nazapfa.”

Sacha yatutswe igihe Ubwongereza bwari muri Euro aho yari ashyigikiye umukunzi we Grealish ndetse na bagenzi be b’Ubwongereza bitwaye neza bagera ku mukino wa nyuma.

Uyu mukobwa abinyujije kuri You Tube,yagize ati “Nakiriye ubutumwa bw’abanyifuriza gupfa burenga 200 umunsi umwe.Ibyo nibyo ntabwo ndi gukabya.
Buri munsi nabonaga ubutumwa bwinshi.N’ubu ndacyabubona.”

Uyu mukobwa yiswe indaya n’abandi bafana ndetse bavuga ko ariwe mukobwa wibonekeza cyane ku basore mu mujyi wa Birmingham.

Sacha yavuze ko bibabaje kuba abantu bakoresha izo mbuga bamutuka batanamuzi ariko avuga ko yizera ko bizahinduka.

Yavuze ko yakundaga gufungira abamubwira amagambo mabi ariko kuri iyi nshuro ngo byarakabije cyane.

Grealish ugiye kugurwa na Manchester City miliyoni 100 z’amapawundi yamenyanye na Sacha bacyigana mu mashuri hanyuma baza guhishura urukundo rwabo mu mezi make ashize ndetse bikomera mu mikino ya Euro.


Sacha yibasiwe bikomeye n’abafana b’Ubwongereza