Print

M.IRENE yasinyishije amasezerano Vestine&Dorcas nyuma y’akahise

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 1095

Ku munsi w’ejo,tariki ya 02 Kanama 2021, mu Karere ka Musanze habereye iumuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’iri tsinda ry’abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka Vestine na Dorcas na MIE inzu ifasha abahanzi ya Murindahabi Irene nyuma y’igihe kinini bakorana bya kivandimwe.

Mu minsi ishize nibwo M.Irene yahagaritse gukorana n’aba bakobwa nyuma y’aho yari yokejwe igitutu n’umubyeyi wabo ngo abasubize urubuga rwabo rwa You Tube yari yahinduriye imibare y’ibanga,

Murindahabi Irene yashinjwe kunyunyuza imitsi aba bakobwa mu gihe we yavuze ko yabafashije kubishyurira amashuri no kubitaho muri byose bakenera gusa uyu munyamakuru yavuze ko hari bagenzi be 2 babana mu itangazamakuru ry’imyidagaduro,bagiriye inama mbi nyina w’aba bakobwa bikarangira ahagaritse imikoranire.

M.Irene yavuze ko inshuro nyinshi yasabye nyina w’aba bakobwa ngo basinyane amasezerano y’imikoranire arabyanga ariko kuri iyi nshuro byarangiye bumvikanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Murindahabi, Dorcas na Vestine bari bahagarariwe na Nyina Uzamukunda Elisabeth.