Print

Umugore ari mu rukundo n’umusore arusha imyaka 29 bamenyanye akiri umwana muto [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 2708

Uyu mugore ufite abana 7 ari mu rukundo rudasanzwe n’uyu muhungu ukiri muto yemeza ko bakundana urudasanzwe.

Ubwo Marilyn yari afite imyaka 31 nibwo yamenyanye n’uyu musore bakundana cyane ko yabanaga n’abana be ahitwa Crawley muri West Sussex ni mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu musore wari ukiri muto cyane icyo gihe yemeye gufasha imirimo madamu Marilyn wari urwaye indwara yitwa ME itera umubiri umunaniro ukabije ndetse n’imitsi ikababara.

Marilyn urusha imyaka 29 William yavuze ko icyo gihe bahise batangira kwiyumvanamo ndetse uyu mugore niwe wakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo akundane n’uyu mwana abyaye gusa ngo imiryango yabo yarabarwanyije cyane.

Uyu mugore yagize ati “Umuryango wanjye wahise utangira kudukeka ko turi inshuti nubwo bitari byakaba bitewe n’ukuntu William yamfashaga.”

Uyu mugore ufite kompanyi ikora isuku,avuga ukuntu yagowe n’iki cyemezo yagize ati “Sinifuzaga kwangiza ubuzima bwa William.Sinashaka kubyara abandi bana kandi sinashakaga kumubuza kugira umuryango igihe abishaka.

William utunganya amafilimi yagize ati “ndabizi ko dufite ikintu twihariye ariko niwe mugore w’inzozi zanjye.Byasabye imbaraga mu kumvikana.Yambajije ibibazo byinshi kugira ngo yumve ko aribyo nshaka koko.Nari niyizeye 100%.”

Aba bombi bamaze kwemeranya ubushuti bahise bajya kubana mu nzu imwe ndetse uyu mugore yavuze ko umwana we umwe ariwe wamwihakanye mu gihe William yahagaritse kongera kuvugana n’umuryango we.

Muri Gashyantare 2009,William yambitse impeta uyu mukunzi we hanyuma mu mezi 2 barashyingiranwa ndetse bajya kurya ukwa buki muri Gibraltar aho Marilyn avuka.

Mu minsi ishize nibwo aba bombi bizihije isabukuru y’imyaka 12 bamaze barushinze aho uyu mugore yahamije ko bagikundana cyane.

Ati “Njye na William turacyakundana cyane.Ntitwigeze dutandukana ndetse duhora dukumburanye.Niwe dusangiye ubuzima.”