Print

Rusizi: Bagiye kwiba mu Kiliziya umwe afatirwa mu cyuho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 2093

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko bariya bantu baje kwiba ingunguru zirimo kaburimbo kuri Kiliziya ya Marie Reine barabatesha ndetse hafatwa umwe muri bo.

Aba bakekwaho ubujura bari bazanywe n’umwe mu basanzwe bakoresha akazi ko gushyira kaburimbo ku mbuga y’iyo Kiliziya.

Uwafashwe muri bo yitwa Tuyishime Vedaste, ariko ahakana ko atari aje kwiba ahubwo ko yari azanywe n’umwe mu bo basanzwe bakorana mu bya Kaburimbo.

Ati “Yaje kundeba ambaza niba hari akazi mfite mubwira ko ntako arabwira ngo tujyane anyereke icyo nkora, twari habaye saa kumi batangira gutema Umuzamu aratabaza bariruka ni bwo namenye ko bari baje kwiba, baramfata banyicaza hano.”

Uyu yavuze ko n’abandi bari kumwe barimo uwitwa Bugingo, na Edmond.

Umusaza w’imyaka 60 witwa Nyaminani David ushinzwe kurara izamu kuri Kiliziya yabwiye Umuseke ko abajura baje saa munani abatesha kaburimbo bashakaga kwiba aratabaza abandi bacunga umutekano b’abasekirite barabirukankana bafata umwe.

Padiri Mururu kuri Cathedrale ya Cyangugu Ignace Kabera yabwiye Umuseke ko aba bajura bashakaga ingunguru bakoresha batwika kaburimbo, uwafashwe bamushyikirije RIB station ya Kamembe.

Yagize ati “Bibye Ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati y’ingunguru twitwikiragaho kaburimbo, bari baje no kwiba goduro ziri mu ngunguru ariko bataterura, bari kuzishyira mu mufuka bari bitwaje, ni zo zatumye bafatwa.”