Print

Reba ubwiza bw’inzu y’umuryango wa Barack Obama igiye gukorerwamo ikirori cy’akataraboneka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 4801

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika agiye gukoresha isabukuru y’imyaka 60 izabera mu nzu ye y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amapawundi.

Iyi nyubako nziza cyane ya Obama,yagarutsweho cyane kuko mu mpera z’iki cyumweru aribwo azakoreramo ikirori kizitabirwa n’ibyamamare nka Oprah Winfrey, George Clooney na Steven Spielberg.

Perezida Biden usanzwe ari inshuti ya Obama kuko yanamubereye Visi Perezida mu myaka 8 yamaze ku butegetsi,ntabwo azitabira iki kirori cy’akataraboneka.

Iyi nzu Obama yayiguze kuri Edgartown Great Pond muri Massachusetts mu Ukuboza 2019 ariko mbere y’aho yarayikodeshaga.

Iyi nzu yari iya nyiri Celtics witwa Wycliffe Grousbeck n’uwahoze ari umugore we Corinne Grousbeck bayubatse 2001.

Iyi nzu ifite ibyumba 8,amadushe menshi,ibyumba by’inama,ibikoni n’ahandi hantu hanini ho kwidagadurira.

Abanyamerika benshi barakajwe no kumva ko Obama ari gutegura ikirori kandi USA yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.