Uyu Gitifu yatunguranye ashyiraho iyi Guma mu rugo n’ingamba zigomba gukurikizwa gusa Ubuyobozi bw’Akarere bukibona itangazo rya Gitifu bwahise bumwamaganira kure, busaba abantu kudaha agaciro ibyakozwe na Gitifu, buvuga ko nta burenganzira abifitiye.
Mu busanzwe, kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Inama y’Abaminisitiri niyo ifata ibyemezo n’ingamba zishyira cyangwa zikura abaturage muri Guma mu rugo, bigakorwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe cyangwa se Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Kubona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yifata agashyiraho Guma mu rugo mu Kagari kari mu Murenge ayobora byatumye akarere kitandukanya nawe, karamwamagana.
Reba itangazo rya Gitifu n’iry’Akarere: