Print

Njyanama y’umujyi wa Kigali yatoreye Dr.Muganga kuyibera Perezida

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2021 Yasuwe: 1380

Kuri ni Umuyobozi Mukuru w’ishuri ry’amategeko rifite icyicaro I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda (ILPD).

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Nishimwe Marie Grace. Ni inzobere mu bijyanye n’imitunganyirize y’umujyi aho yabyize muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Massachusetts Institute of Technology).

Amaze imyaka 13 akora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka

Urukiko rukuru rwakiriye indahiro z’abayobozi bashya biteguye gufatanya n’abandi bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwesa imihigo no gutanga serivisi zibereye abaturage.

Dr.Merard Mpabwanamaguru wahoze ashinzwe Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali,yagizwe umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo muri Njyanama y’umujyi wa Kigali.

Dr. Merard Mpabwanamaguru asanzwe amenyereye imirimo mu mujyi wa Kigali kuko muri 2017 yari umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe igishushanyombonera.Kuwa 30 Nyakanga 2021,Bwana Mpabwanamaguru yashyizwe muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’Inama y’abaminisitiri.

Aka kazi yakoraga kaje guhagarara nyuma yo gufungwa ashinjwa kumvira uwari umuyobozi we, Eng. Didier Sagashya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali,wamusabye kujya mu biro by’undi mukozi w’Umujyi wa Kigali atabizi, bagaca impapuro zijyanye n’iby’imyubakire mu mujyi wa Kigali.

Uwari Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda icyo gihe,Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko uyu Eng Didier Sagashya afunganywe n’abakozi babiri b’Umujyi wa Kigali,barimo Merard Mpabwanamaguru na Twahirwa Enos bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimangatanya ibimenyetso no konona inyandiko.

Icyo gihe,Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bwaje kumenya ko icyo kibazo cyabaye busaba Sagashya ko yakurikirana abo bakozi ndetse akanabaha ibihano harinda ntiyabikora.Aba barafunzwe nyuma baza kurekurwa.