Uyu Niyonzimayamaze kumenyeshwa n’ubuyobozi bwa APR FC ko batazakomezanya umwaka utaha ariyo mpamvu yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports.
Inkuru yashyizwe hanze n’urubuga rwa APR FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nuko ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo gusezera burundu umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu, Impamvu ryisezererwa ry’ umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu nkuko byatangajwe na Chairman wa APR FC Lt General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye bihabanye nindagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC. Ndetse yewe yagiriwe inama kenshi akomeza kubyiregagiza nkana.
Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati "Dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu. Yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Sefu yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nkuko babisabwe n’abatoza. Ibyo byaje byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose."
Uyu musore bivugwa ko atigeze atanga raporo y’imyitozo mu byumweru 2 bishize, bitashimishije ubuyobozi n’abatoza ariyo mpamvu basabye ko yirukanwa.
APR FC yaherukaga kwirukana Bukuru Christophe,biravugwa ko yafashe umwanzuro wo kwirukana Niyonzima Seif wigeze gutoroka umwiherero muri shampiyona ishize hanyuma agaruka yasinze.
Niyinzima Seif yavuye mu mwiherero w’ikipe ya APR FC ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2021, agenda nta ruhushya asabye agaruka saa munani z’ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumwirukana mu mwiherero.
N’ubwo mu kwezi gushize Seif yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC, amakuru yizewe ava mu bari hafi y’uyu mukinnyi ndetse na APR FC yemeza koimpande zombi zasheshe amasezerano uyu munsi kubera iriya myitwarire mibi.
Nyuma yo kumenyeshwa ko atazakomezanya na APR FC, Seif yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports yari yaturutsemo asinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.
Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.