Nyuma ya Awasse, umujyi mukuru uri ku nyanja w’akarere ka Mocimboa de Praia niwo ushobora gukurikiraho.
Amakuru avuga ko ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda zishobora gutera uwo mujyi vuba ngo ziwusubize leta.
Mu minsi ishize,ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda zagabye igitero gikomeye cyavanye inyeshyamba mu birindiro byari bisigaye byazo mu gace ka Awasse mu karere ka Mocímboa da Praia ahafatwaga "nk’icyicaro cyazo".
Awasse ubu ni agace kabohowe, kari muri 45Km mu burengerazuba bw’umujyi mukuru w’aka karere uri ku nyanja.
Awasse ni hamwe mu hantu habiri muri Mocimboa da Praia aho kugumuka kw’izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam kwatangiriye mu myaka ine ishize.
Kubera uburyo ari ahantu h’ingenzi mu rugamba, hafatwaga nk’icyicaro gikuru cyizi nyeshyamba.
Umujyi wa Mocímboa da Praia uri ku nyanja ukiri mu maboko y’izi nyeshyamba niwo ushobora gukurikiraho mu bitero by’izi ngabo za Mozambique zifashijwe n’iz’u Rwanda, nk’uko Tembe abivuga.
Uwo mujyi uri muri 70Km mu majyepfo y’uwa Palma ahari umushinga munini wo guhindura gaze ibisukika washowemo miliyari z’amadorari na kompanyi y’Abafaransa ya Total.
BBC ivuga ko ikiri kure kurangira kuko izi nyeshyamba zikigenzura ahantu hatandukanye mu bice byinshi bya Cabo Delgado.
Kuwa kabiri, Bernardino Rafael umukuru w’igipolisi cya Mozambique yasuye agace ka Awasse, aho yabwiye abanyamakuru ko aje no kureba uko hasubizwaho imiyoboro y’amashanyarazi n’itumanaho yashenywe n’izi nyeshyamba.