Print

Minisitiri Gatabazi JMV yavuze kuri wa Gitifu washyize akagari muri Guma mu rugo bitari mu nshingano ze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2021 Yasuwe: 2898

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi JMV yavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare wo mu karere ka Nyamagabe witwa Ndagijimana Gustave,uherutse gushyira akagari ka Gatare muri Guma mu rugo yarebye kure nubwo yihaye inshingano zimurenze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibyakozwe n’uriya muyobozi bidakwiye gufatwa nk’igikuba cyacitse kabone nubwo yakoze ibitari mu bubasha bwe.

Gatabazi yagize ati “Umuyobozi akurikije ibibazo biri aho ayobora agomba gufata inshingano, kuri we yabonye ko ibyiza ari ugushyira Akagari muri Guma mu rugo, kubera ko afite imibare n’uburambe bwaho kandi bimuteye impungenge, ubundi birashoboka ko ahantu abayobozi batuye, bayobora, gushyiraho ibyemezo biba byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri nk’isuku, umuganda, kandagira ukarabe, guhana intera bishoboka ariko gushyira agace muri Guma mu Rugo biri ku rundi rwego.”

Hon Gatabazi avuga ko umuntu agira ubushake, kwitanga ariko icy’ingenzi ngo ni uko hagomba kubaho no kugisha inama.

Agira ati "Icyiza ni uko bitashyizwe mu bikorwa, umuyobozi aba akeneye inama, nta gikuba cyacitse ku buryo twavuga ko yafatirwa ibihano, iyo akoze ikintu kitari cyaganirwaho agirwa inama.”

Kuwa kabiri w’iki cyumweru,uyu Gitifu yatunguranye ashyiraho iyi Guma mu rugo n’ingamba zigomba gukurikizwa gusa Ubuyobozi bw’Akarere bukibona itangazo rya Gitifu bwahise bumwamaganira kure, busaba abantu kudaha agaciro ibyakozwe na Gitifu, buvuga ko nta burenganzira abifitiye.

Mu busanzwe, kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Inama y’Abaminisitiri niyo ifata ibyemezo n’ingamba zishyira cyangwa zikura abaturage muri Guma mu rugo, bigakorwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe cyangwa se Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.