Print

Umusore yashatse kwifata amashusho ari kwiyahurira mu bwogero bimuviramo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2021 Yasuwe: 1840

Uyu mwana w’umuhungu witwa Joshua Haileyesus ukomoka mu mujyi wa Colorado,yashatse gutangiza igisa n’irushanwa [challenge] ku rubuga rwa Tik Tok yo gukangurira abantu kwifata amashusho bari kwimanika mu mugozi ariko ntiyahiriwe n’urugendo kuko yaje gupfa.

Uyu mwana yabonywe na murumuna we yataye ubwenge mu bwogero,ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga ariko nyuma y’igihe gito yaje gupfa.

Abapolisi babonye ibimenyetso by’umugozi mu ijosi rye,bituma ihita itangira gukora iperereza ari nako ibaza ibibazo byinshi abagize umuryango we.

Byarangiye bigaragaye ko uyu mwana yakinishije kwiyahura bimuviramo urupfu ndetse hagaragaye ko yari yagerageje kwifata amashusho ari kubikora.

Ku rubuga rwa TIK TOK hari agace kitwa « Black-out »abantu bashyiraho utuvidewo bagakangurira abandi kubigana ibizwi nka “challenge’’ n’uyu yari yakanze kuri uwo mwanya birangira apfuye atageze ku byo yifuzaga.

Nyuma y’uku kwiyahura k’uyu mwana,ubuyobozi bwa Tik Tok,bwasohoye itangazo rigira riti “Kuri Tik Tok nta mwihariko dufite nko gucungira umutekano abantu bacu ndetse no kubaha ubutumwa bubereka ko imyitwarire yabashyira mu kaga ibujijwe ndetse amashusho mabi agahita akurwaho.”

Abapolisi ba Bethany bahise bagira inama ababyeyi yo gucungira umutekano abana babo by’umwihariko ku buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga.