Print

Lionel Messi yatandukanye burundu na FC Barcelona kubera ikibazo gikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2021 Yasuwe: 2032

Nubwo ikipe n’umukinnyi bari bamaze kumvikana ndetse bamaze no kumvikana ku mafaranga,byaje guhinduka ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’ubukungu ikipe ifite kitatuma ibasha kumuha ibyo bari bumvikanye.

Lionel Messi yamaze kurekurwa na FC Barcelona ubu agiye gushaka indi kipe nshya yerekezamo ariko amahirwe menshi aramwerekeza I Paris.

Itangazo FC Barcelona yashyize hanze rigira riti “Nubwo FC Barcelona na Lionel Messi bari bamaze kumvikana ndetse hari n’ubushake bwo kongera amasezerano mashya uyu munsi,ibi ntabwo byashobotse bitewe n’amabwiriza ya La Liga yo kwandika abakinnyi.

Kubera iki kibazo,Messi ntabwo azaguma muri FC Barcelona.Impande zombi zibabajwe cyane kuba icyifuzo cy’umukinnyi n’icy’ikipe bitagezweho.

FC Barcelona ibikuye ku mutima irashimira umukinnyi [Lionel Messi] kubera umusanzu we mu kuzamura ikipe kandi iramwifuriza ibyiza byose mu hazaza he yaba mu buzima bwe no mu kazi ke.”

Uyu munsi nibwo Messi na se Jorge ndetse n’abayobozi ba Barca bakoze inama ikomeye bashakira hamwe icyatuma Messi aguma I Camp Nou ariko nta cyavuyemo ahubwo bemeye ko Messi asohoka cyane ko yari yararangije amasezerano.

Messi yari yemeye kugabanya 50% by’umushahara we ndetse yari yemeye gusinya imyaka 4 kugira ngo arebe ko La Liga yamwandika.Ibi byari bivuze ko ku mushahara yahembwaga ku cyumweru yari gusigarana ibihumbi 250 by’amapawundi gusa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka,yifuzaga kuyigumamo ariko ikibazo cy’amikoro gitumye atandukana n’uyu mubyeyi we[Barca] wamureze akamuha buri kimwe.

Kuwa Gatatu,Neymar Jr yashyize hanze ifoto ari kumwe na Messi,Angel Di Maria, Leo Parades na Marco Veratti,arangije yandikaho ngo "inshuti".Ibi biraca amarenga ko uyu munyabigwi arerekeza i Paris.

Messi ni we ufite umuhigo wo gutsindira Barcelona ibitego byinshi - ibitego 672, ndetse ari hamwe na yo begukanye La Liga 10, Champions League enye, n’ibikombe birindwi bya Copa del Rey.

Anafite umuhigo wo kwegukana inshuro nyinshi igihembo cya Ballon d’Or cy’umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru, yegukanye inshuro esheshatu.

Mu mwaka wa 2000, ku myaka 13, Messi yinjiye mu ishuri rizwi cyane rya Barça ryigisha umupira w’amaguru rizwi nka La Masia, avuye mu ikipe Newell’s Old Boys y’iwabo muri Argentina.

Mu 2004, afite imyaka 16, ni bwo yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe nkuru ya Barça.

Yaje gukinira iyi kipe imikino yose hamwe 778, ayitsindamo ibitego 672, harimo n’ibitego 120 yayitsindiye muri Champions League (ni uwa kabiri mu gutsinda byinshi muri iri rushanwa inyuma ya Cristiano Ronaldo), ndetse afite umuhigo wo gutsinda ibitego byinshi muri La Liga, ibitego 474.

Ku nshuro esheshatu, yegukanye igihembo cy’urukweto rwa zahabu rw’i Burayi (European Golden Shoe) cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi kuri uyu mugabane.


Messi ari kumwe n’abakinnyi ba PSG gusa