Print

Manchester City yaguze umukinnyi uhenze kurusha abandi bose muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 August 2021 Yasuwe: 1676

Uyu musore w’imyaka 25 yasinye amasezerano y’imyaka 6 ndetse ahabwa nimero 10 yari isanzwe yambarwa na Sergio Aguero wagiye muri Barcelona.

Grealish akuyeho agahigo ko kugurwa amafaranga menshi n’ikipe yo mu Bwongereza kari gafitwe na Paul Pogba waguzwe miliyoni £89 na Manchester United imukuye muri Juventus muri 2016.

Uyu kandi abaye umwongereza uhenze kurusha abandi bose kuko akuyeho agahigo ka Gareth Bale waguzwe miliyoni 85 ava muri Tottenham yerekeza muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.

Uyu musore wakiniraga Aston Villa abaye umukinnyi wa 6 uhenze mu mateka y’isi nyuma ya Neymar, Kylian Mbappe, Philippe Coutinho, Joao Felix na Antoine Griezmann.

Grealish akimara kwerekeza muri City yagize ati “Nishimiye cyane kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

City ni ikipe nziza mu gihugu ifite n’umutoza ufatwa nk’uwa mbere ku isi.NI inzozi zibaye impamo kuba muri iyi kipe.Mu myaka 10 ishize batwaye ibikombe bikomeye mu buryo buhoraho.Kuza hano kwa Pep kwabazamuye hejuru cyane kandi umupira iyi kipe ikina urashimishije mu Burayi.

Gukorana na Pep no kumwigiraho bizaba ari byiza kandi ni ikintu buri mukinnyi wese yifuza.”

Ubuyobozi bw’ikipe ya City nabwo bwavuze ko bwishimiye kugura Grealish kuko ari umukinnyi ugiye kubongerera imbaraga mu rugamba rwo gukomeza gutwara ibikombe birimo na Champions League yabananiye.