Print

Neymar Jr yasohokanye n’ikizungerezi ku mucanga hamwe n’inshuti ze zirimo Messi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2021 Yasuwe: 4200

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain witwa Neymar Jr umaze igihe kinini nta mukunzi agira,yagaragaye mu biruhuko ari kumwe n’umukobwa mwiza witwa Bruna Biancardi ku mucanga wa Ibiza.

Neymar Jr ari mu minsi ya nyuma y’ibiruhuko bye kuko agomba kugaruka muri PSG gutangira imyitozo cyane ko Ligue 1 iratangira uyu munsi.

Neymar Jr aherutse kwifotoza ari kumwe na Angel Di Maria, Marco Verratti na Leandro Paredes ndetse muri ibi biruhuko arimo abanye neza n’uyu mukobwa Biancardi.

Bivugwa ko uyu mukobwa Neymar Jr yamweretse aba bakinnyi b’ibyamamare ndetse hari n’amafoto yifotoje ari kumwe n’abagore b’aba bakinnyi bayobowe na Rocuzzo wa Messi.

Rocuzzo bivugwa ko ariwe wateguye amafunguro yahuriyeho aba bakinnyi bakomeye ari nako n’aba bakunzi b’abakinnyi bitabiriye.

Yaba Neymar Jr na Bincardi nta n’umwe uravuga ko bari mu rukundo nubwo basohokanye.

Icyakora uyu mukobwa ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga yahise ashyira hanze ifoto ari kumwe na Neymar Jr.