Print

Abantu 14 bahitawe na Covid-19 mu Rwanda abandi 629 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2021 Yasuwe: 1342

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu abantu 14 bahitanywe na Covid-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 874 barimo abagore 6 n’abagabo 8.

Abarwayi bashya babonetse bangana na 629 barimo aba Nyamagabe 86.Mu bitaro hasezerewe abantu 25 mu gihe abahawe ibitaro ari 14. Abakingiwe uyu munsi ni 36,406 abakingiwe bose baba 601,357.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rirasaba ibihugu biteganya gutangira gutanga doze ya gatatu ku baturage babyo, kubihagarika by’agateganyo kuko ntacyo byamarira Isi muri rusange mu gihe haba hari ibihugu abaturage babyo batarabona n’urukingo na rumwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hakwiye kuba hahagaritswe gutanga doze ya gatatu nibura kugeza mu mpera za Nzeri kugira ngo habeho isaranganya rinoze mu itangwa ry’inkingo.

Yagize ati: “Ibihugu biteganya gutanga doze ya gatatu ngo bihangane n’ubwoko bwa Delta, birasabwa kuba bibihagaritse by’agateganyo kugeza mu mpera za nzeri. OMS ibona ko ikihutirwa ari uguharira izo doze ibihugu bisa n’aho bitarakingira abaturage babyo. Izo nkingo zafasha Afurika muri rusange.”

Dr.Tedros yatanze urugero ko kugeza ubu 80% bya doze zo gukingira COVID-19, byatanzwe mu bihugu bikize, aho u Burayi abagera muri ½ cy’abaturage bakingiwe ariko ko nko mu Burundi nta na doze n’imwe iratangwayo.

Hari ibihugu bitera utwatsi ibyo kuringaniza inkingo (COVAX)

Igitekerezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyatewe utwatsi n’Amerika yavuze ko idakeneye guhitamo kuba yaha doze ya gatatu abaturage bayo cyangwa se guha impano ibihugu bikennye.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we kuri uyu wa Kane yemeje ko Guverinoma yitegura ubukangurambaga ku gushimangira urukingo rwa COVID-19, muri Nzeri rukazahabwa abafite intege nke n’abakuze cyane.

Ibi yabitangaje asubiza ibibazo byibazwa n’Abafaransa bijyanye n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 hifashishijwe Instagram aho Macron yasobanuye akamaro k’urukingo rwa gatatu. Perezida w’ u Bufaransa yabyemeje bidasubirwaho uyu munsi ko icyo gihugu kiteguye gutanga doze ya gatatu.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, Perezida Emmanuel Macron yagize ati: “Yego biragaragara ko hakenewe urukingo rwa gatatu, atari kuri bose aka kanya, ariko kuri ubu ku bakuze cyane n’abanyantege nke, kuko kuri buri ntambwe haba hari amasomo.”

Yari yarabitangaje kandi ku italiki ya 12 Nyakanga 2021, akomoza ku bukangurambaga bw’urukingo rushimangira by’umwihariko ku bafite intege nke cyangwa abakibasirwa cyane kurusha abandi nk’uko ibindi bihugu byari byatangiye kubigenza harimo Isiraheli yatangiye gutanga urukingo rwa 3 ku italiki ya 30 Nyakanga 2021.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi u Budage nabwo bwatangaje ko guhera mu ntangiriro za Nzeri bugiye gutangira gutanga inkingo zo gushimangira ku bantu bakuze n’abafite intege nke kimwe n’abatarakingirwa.

OMS itangaza ko ntacyo byaba bimaze gutanga doze ya gatatu mu gihe abaturage b’igice kinini cy’ibihugu bikennye batarahabwa urukingo. Ikomeza itangaza ko ikihutirwa ari uko habaho ubufatanye kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirwanywe ku rwego rw’Isi.