Print

Neymar Jr yakoze ikintu gikomeye kugira ngo Messi yerekeze I Paris

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2021 Yasuwe: 2695

Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG yamaze kugaragaza ko yifuza cyane gukinana na Lionel Messi aho yiyemeje guha nimero 10 yambaraga kizigenza Lionel Messi kugira ngo aze mu ikipe ya PSG imwifuza cyane.

Nyuma y’aho FC Barcelona itangaje ko Messi azayivamo,ikipe ya PSG yahise itangira kumurambagiza aho bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ndetse uyu mukinnyi azayerekezamo vuba.

Neymar Jr wifuza kongera gukinana na Messi nyuma yo guhurira muri FC Barcelona akayimusagamo,yiyemeje kumuha nimero 10 akunda.

Messi wari umaze imyaka 21 I Nou Camp,yifuzaga kuhaguma ariko amategeko ya La Liga ndetse n’ubukene bwa Barca ntabwo byamukundiye.

Messi na Neymar na bagenzi be bakinana muri PSG bafotowe bari kumwe ku mucanga Ibiza mu biruhuko aho bivugwa ko gahunda yo gukinana igeze kure.

Ikipe ya PSG nayo yamaze gutegura amasezerano meza izaha Messi kugira ngo ayisinyire imyaka 2 nkuko ibinyamakuru bibitangaza.

Ikipe ya Manchester City byavugwaga ko yifuza Messi ariko umutoza wayo Guardiola yavuze koi bi atari ukuri.

Neymar yakinanye na Messi muri Barcelona kuva mu 2013 kugeza 2017 mbere y’uko ajya muri PSG ku giciro kitaragurwa undi mukinnyi wese cya miliyoni zirenga 277 z’amadorari y’abanyamerika.

Messi niyerekeza muri PSG azasangayo myugariro Sergio Ramos, umukinnyi wo hagati Georginio Wijnaldum hamwe n’umunyezamuGianluigi Donnarumma, mu gihe umukinyi w’inyuma ku ruhande rw’iburyo Achraf Hakimi nawe yinjiye avuye muri Inter Milan.