Print

PSG yateguye uburyo izakira Lionel Messi mu buryo bwihariye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2021 Yasuwe: 2583

Ikipe ya PSG iri mu biganiro bya nyuma na Lionel Messi aho iteganya ko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha izamwerekana mu birori by’akataraboneka bizabera ku munara muremure cyane wa Eiffel.

Messi uheruka gutandukana na Barca bari bamaranye imyaka 21,agiye kwerekeza I Paris aho azajya ahembwa ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru ndetse agahabwa n’agahimbazamusyi kadasanzwe.

Abanyamakuru bo mu Bufaransa bahishuye ko PSG izarangiza icyumweru gitaha yasinyishije Lionel Messi ndetse ngo nta gihindutse uyu mukinnyi azerekanwa ku wa Kabiri kuri Tour Eiffel.

Umugore wa Lionel Messi Antonella Roccuzzo nawe arifuza kujya gutura mu mujyi wa Paris nyuma y’aho bidakunze I Barcelona.

Messi arisanga cyane muri PSG kubera ubwinshi bw’abakinnyi bo muri Amerika y’Amajyepfo bayikinamo barimo nka Paredes,Di Maria na Neymar Jr.