Print

James Rodriguez yasabye ikintu gikomeye Lionel Messi anavuga ikintu gikomeye kuri PSG

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2021 Yasuwe: 2209

Umunya Colombia ukinira Everton,James Rodriguez,yavuze ko yifuza kubona Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bakinana mu ikipe imwe cyane ko bose bari kwerekeza ku mpera z’umwuga wayo.

Aba bakinnyi bafite Ballon d’Or 11 hagati yabo,byagiye bivugwa ko badakundanakubera guhatana kumaze igihe hagati yabo ariko uyu munya Colombia yifuza kubabona bakinana mu ikipe ya Juventus.

Uyu mukinnyi utaramenya ahazaza he mu ikipe ya Everton,yavuze ko uyu Messi azasanga Cristiano Ronaldo muri Juventus.

Ati “Messi ashobora kwerekeza muri Juventus agakinana na Cristiano Ronaldo.Byaba ari bombe.Ni inzozi za benshi kubona bariya bombi bahuriye mu ikipe imwe.

Messi yagiye atsinda ibitego 30 akanatanga imipira 30 ibyara ibitego muri Barcelona mu mwaka umwe.Akeneye umuha imipira 10 akanatsinda ibindi bitego 10. N’utsinda ibitego 5 akatanga imipira 5 mu ikipe imwe.”

James yavuze ko umupira wahindutse cyane muri iki gihe kuko ngo ntawatekerezaga ko Messi yava muri FC Barcelona.

Uyu mukinnyi yavuze ko atumva ukuntu amakipe azemera gukina na PSG muri Champions League igihe yaramuka iguze Messi kandi isanzwe ifite Neymar,Mbappe na Ramos.

Ati “Messi najya muri PSG izaba ariyo kipe yonyine iri mu Bufaransa.Bazabahe ibikombe byose bazahatanira.Sintekereza ko hari ikipe yakwishyura umushahara we uretse Manchester City.