Print

Niki kihishe inyuma y’igabanuka ry’amafaranga You Tube yishyuraga Abanyarwanda?

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 16 August 2021 Yasuwe: 6487

Uyumunsi turitsa birambuye kuri ubu bucuruzi butari bumenyerewe inaha nyamara aho bumenyekaniye ubu bukaba butunze benshi by’Umwihariko Urubyiruko.

Si Kera cyane Leta y’U Rwanda yimakaje ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga cyane ryifashisha murandasi, Iminara yarubatswe,imigozi ya interinete ikwizwa mu Gihugu hose, igiciro cya internet kirahananturwa, mudasobwa zikwira hafi ya hose mu Rwanda, telefone zigezweho (Smart phone) zirakoreshwa ku bwinshi, ibyo byose Leta ibikora igamije ko abanyarwanda batangira kubibyaza umusaruro ndetse bakagendana n’ibigezweho.

Uko iminsi igenda itambuka, izi ngamba zo gukura abanyarwanda mu icuraburindi bagakirigita mudasobwa, bakoresha Murandasi bakamenya ibibere ku isi yose mu kanya nkako guhumbya,ntawashidikanya ko iyi gahunda itanga umusaruro mu buryo butandukanye.

Dufate urugero, Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri risohoka Kenshi ku rukuta rwa Twitter rw’iyi minisiteri, mu kanya nkako Guhumbya, Kalisa uri i Kigali akarimanura (Download) akaryoherereza Emmanuel uri i Rusizi akoresheje porogaramu ya Whatsapp mukanya nkako guhumbya, Emmanuel agahita arisoma akamenya ko hari imyanzuro yafashwe agomba kubahiriza ku italiki yagenwe bitamusabye kuza i Kigali kuri Primature Gusoma itangazo.

Ibi koko ntawutabyishimira, dore ko murandasi idufasha byinshi nko kubona Icyangombwa cy’Amavuko, Icyangombwa cyuko utakatiwe ni inkiko, icyangombwa ko uri ingaragu nibindi biciye ku Urubuga Irembo.

Ni byo koko turakataje kandi ntagusubira inyuma, ariko se ni gute noneho iyi mudasobwa na interineti byatubyarira inyungu mu buryo bw’Amafaranga natwe tukiteza imbere n’imiryango yacu, n’Igihugu muri rusange?

Iki ni kimwe mu bibazo umuntu wa mbere watekereje gusakaza murandasi mu gihugu yibajije. Urubyiruko rwahawe amahirwe ndetse banashishikarizwa cyane gahunda yo kwihangira Umurimo.Ikoranabuhanga ririgishwa ndetse na Murandasi irakoreshwa henshi mu bigo by’Amashuli hagamijwe ko urubyiruko rwajijuka, rugakora ubushakashatsi byibuze aya mahirwe yatanzwe akabyazwa umusaruro.

UKO INTERNET NA YOUTUBE BYABYAJWE UMUSARURO BIGATUNGA BENSHI MU GIHUGU.

Kumva uko YouTube yakuye benshi ku rwego rumwe ikabashyira kurundi mu iterambere, biragusaba ko ubanza kwibaza ibi bibazo:

1. Ubundi YouTube yishyura abantu gute? Amafaranga ava he
2. Amafaranga aca he? aza gute?
3. Uyikoresha (Content creator) ahembwa nande? ryari?


YOUTUBE YISHYURA ABANTU GUTE?

YouTube ni umuyoboro mugari utunze abantu benshi ku isi babikesha gusa gufata amashusho, ukayatunganya, ukayazamura (Upload) ku rubuga, ukayasangiza abakunzi (Subscribers) bawe bayareba cyane YouTube ikakwishyura.

Kugira ngo wumve ko YouTube ikorerwaho n’Abaherwe,twifashishije urubuga rwa Forbes, rwashyize hanze urutonde rwabaherwe 10 basarura akayabo kuri uru rubuga rwa YouTube mu mwaka wa 2020.

Muri bo harimo n’abana batarageze no ku myaka 10 ariko impano zabo zikaba zimaze kwinjiza amafaranga bazarya ubuzima bwabo bwose ndetse n’abazabakomokaho.

Uru rutonde ruyobowe n’Umwana witwa Ryan Kaji wabonye izuba taliki ya 6 Ukwakira 2011, akaba afite umuyoboro wa YouTube yitwa Ryan world akaba anawuhuriyeho na Papa we, Mama we, ndetse nabavandimwe be. umwaka wa 2020 wonyine wasize uyu mwana yinjije akayabo ka ma Euro Miliyoni 32.5 amafaranga akabakaba muri Miliyali 39 by’Amafaranga yu Rwanda.

AYAMAFARANGA YINJIRA GUTE? AVA HE?

Gufungura konti ya YouTube ni Ubuntu. bigusaba gusa kuba ufite konti ya Gmail.
Kugira konti ya You Tube bitandukanye cyane no gukorera amafaranga kuri uru rubuga, kuko byo bisaba kuba warujuje abagukurikira (Subscribers) 1000, waranasuwe byibuze amasaaha (Whatch Hours) 4000 mu gihe cy’Umwaka.

Ibi iyo ubyujuje si bihita biguha uburenganzira ako kanya bwo gutangira gukoreraho amafaranga, ahubwo iyo ukibyuzuza usaba kwinjira mu muryango wabasanzwe bayakoreraho mu Kiswe YouTube Paterner Program
cyangwa se icyo benshi bita (MONETISATION).

Mu gusaba kwinjira muri uyu muryango bakubaza ibibazo bitandukanye nawe ugasubiza, bikaza kugeza ubwo bagusaba gufungura indi konti yitwa Adsense.

Ibi wamara kubyuzuza Shene yawe ihita ijya gukorerwa ubugororangingo no kuyisuzuma ko ibyo utambutsa bitaba bihabanye n’amategeko n’amabwiriza bya YouTube, iyo basanze wujuje ibyo bashaka bahita bakwemerera gutangira gukorera amafaranga, basanga harimo ikosa cyangwa ikibura bakakwangira Ukazategereza igihe kingana n’Iminsi 30 kugira ngo wongere wohereze ubusabe bwawe.

Iyo bakwemereye gutangira gukorera amafaranga, uburyo wakoreramo amafaranga ni bwinshi, burimo Memberships, Supers ndetse na Video advertising ari nabwo bumenyerewe cyane hakoreshwjwe ikitwa Adsense

Ni uku Adsense iba imeze

Hari benshi bitiranya uburyo amafaranga ya YouTube yinjiramo, bakibeshya ko Amafaranga bishyura bagura interinete (Bandles) ko ariyo YouTube yishyuramo abantu. Hoya!

YouTube yishyura abayikoresha mu kubyaza umusaruro (Content Creators) biciye mu bamamaza.

Urugero, niba Pattyno ashyize Comedy ye ku rubuga rwa YouTube hanyuma hagacaho Pubulisite y’ikigo runaka hagati muri iyo Videwo, amafaranga icyo Kigo cyatanze yo kucyamamaza Pattyno azabonaho umugabane we ndetse na YouTube isigarane umugabane wayo.

Uko videwo ikomeza kurebwa cyane, niko umubare w’abamamaza muri iyo videwo wiyongera, hanyuma n’umubare wamafaranga ukiyongera. Bivuze ko uko videwo yarebwe cyane ari nako yinjiza amafaranga menshi.

AMAFARANGA ACA HE? AZA GUTE? UKORESHA YOUTUBE AHEMBWA RYARI?

Muribuka haruguru icyo bita Adsense, Adsense ni Urubuga ukwarwo ariko narwo rushamikiye kuri Google, mu kumva neza iri jambo urumvamo akantu ka Ads.

icyo twakita Pubulisite cyangwa itangazo, kugira ngo ubyumve neza, hari igihe wabaga uri kureba inkuru runaka cyangwa film ukajya kubona muri videwo waruri kureba hatarukiyemo indi videwo utashakaga, ni uko nyiri iyo YouTube Channel wabaga uri kureba yungukaga.

Uru rubuga rero rwa Adsense nirwo ruba Umuyoboro w’amafaranga ava kuri YouTube Channel yawe ajya kuri bank. Ni ukuvuga ngo iyo umaze gufunguraho konti kuri Adsense mu gihe uri gusaba ko baguha Monetisation cyangwa kwemererwa gukorera amafaranga kuri YouTube, bakabikwemerera, kuri buri Videwo zawe ucisha ku muyoboro wa YouTube channel wawe hatangira gutambukaho amatangazo y’abamamaza.Aya matangazo yoherezwa na Adsense kuri shene ya YouTube cyangwa ku rubuga(Website) cyangwa porogaramu (Application) zikoresha Adsense.


Ni gutya Amatangazo y’amamaza yagaragaraga kuri YouTube mbere!

Iyo ayo matangazo atambutseho, amafaranga bishyuye niyo YouTube isaranganya ba nyiri ma YouTube Channels ayo matangazo yatambutseho yose.

Iyo amafaranga wakoreye yose hamwe mu gihe kingana n’iminsi 30 angana cyangwa arenze Amadorali 100 cyangwa ama yero 70 niwo mubare utajya munsi mu gihe ushaka kuyabikuza. Ni ukuvuga ngo ntiwakorera amadorali 99 cyangwa amayero 69 ngo bakwmerere ko ajya kuri konti ya bank. icyo bita Payment Threshold.

Iyo umubare w’amafaranga wemerewe kubikuza utuzuye, amafaranga ava muri YouTube ku italiki 11 za buri kwezi akajya muri konti yawe ya Adsense, akazategereza igihe uzuzuriza umubare ukwiriye akabona kujya kuri konti ya bank ku italiki 22 za buri kwezi. aya mafaranga ya YouTube kandi ntago ukwezi uyakoreyemo ariko uguhemberwamo.

Urugero, niba ntangiye gukoresha YouTube ku italiki ya 1, Mutarama bivuze ko amafaranga yose nakoreye muri uko kwezi nzayahembwa kuwa 22 Gashyantare.

Inzira aya mafaranga acamo ni ebyiri gusa. kuba wakuzuza umwirondoro wawe amafaranga agaca kuri konti ya bank, ndetse no kuba wakuzuza umwirondoro amafaranga akaza kuri Sheke (Cheque).

KUKI MU RWANDA NTA MATANGAZO Y’ABAMAMAZA AKIGARAGARA KURI VIDEO KURI YOUTUBE?

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka wa 2021 nibwo abenshi mu bakurikirana YouTube cyane mu Rwanda ndetse n’abazikoresha, batangiye kutabona y’amatangazo y’abamamaza YouTube yajyaga itambutsa, bihumira ku mirari abakoresha uru rubuga batangira kubona amafaranga binjizagaho agabanuka umunsi kuwundi.

Benshi bumvaga ko ari ikibazo rusange, ndetse bamwe ntibanabyitaho cyane kuko buri umwe ku giti cye amafaranga yagabanutse. iri gabanuka ahanini ryatewe nizo mpamvu twagarutseho haruguru ko abamamaza kuri uru rubuga rwa Google Ads cyangwa Adsense amatangazo yabo agatambutswa kuri shene za YouTube na websites atemerewe gutambuka ku butaka bw’U Rwanda. Kugira ngo ubone ayo matangazo bigusaba ko ukoresha VPN cyangwa Porogaramu ushyira muri mudasobwa yitwa Tor browser.

Ibi bisobanuye ko mu Rwanda niyo wasurwa n’abantu barenga Miliyoni bakoresheje internet tumenyereye hano mu Rwanda kandi bakareba videwo zawe bari mu Rwanda nta nifaranga na rimwe ushobora kwinjiza kuko abamamaza kuri iyo miyoboro bahagaritswe.


Usanga shene nyinshi zo mu Rwanda zirebwa cyane mu Rwanda

Gusa iyo Urebye ku mafaranga yinjiye u Rwanda urarubura

NINDE UFITE UBUBASHA BWO GUHAGARIKA ABAMAMAZA KU MUYOBORO WA YOUTUBE MU RWANDA?

Iki gisubizo gishobora gutangwa n’Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda RURA ndetse mu nkuru zacu zitaha tukazabigarukaho byimbitse.

Mu ihagarikwa ry’aya mafaranga bivugwaho byinshi aho bamwe bavuga ko ababikoze bagendeye ku kuba hari bamwe ari nabo bacye bakoresha izi mbuga basebanya kugira ngo basurwe cyane binjize agatubutse, birumvikana ko mu gihe aya mafaranga bayahagaritse uyu wakoreshaga ubu buryo mu gusebanya agamije indonke atazagaruka kuko ntacyo yaba akuramo.

Abandi bakavuga ko hataraboneka uburyo bwihariye kandi burambye bwo kuba bagenzura abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane YouTube, kuko hari n’abazikoresha mu gusebya igihugu nabo bagamije izo ndonke.

NI IZIHE NYUNGU LETA IFITE MU KWINJIRA KW’AYA MAFARANGA MU RWANDA? NI IKI YAHOMBA MU GIHE AHAGARITSWE?

Nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda ngo hamenyekane ingano y’Amafaranga YouTube yinjiza mu Rwanda buri Mwaka,gusa tugenekereje mu bunararibonye dufite muri ibi bintu, ntago YouTube yinjiza amafaranga ari munsi ya Miliyoni hagati 3 na 5 z’Amadorali buri mwaka,bivuze ko akabakaba muri Miliyali 5 z’amafaranga y’U Rwanda yinjira mu gihugu aturutse hanze buri mwaka kandi akaza ari Amadevise!

Iyo amafaranga yinjiye mu gihugu aturutse hanze yacyo biba ari inyungu ku gihugu nyirizina kuko ayo mafaranga ahererekanywa imbere mu Gihugu kandi akagira n’ibikorwa bifitiye abanyagihugu akamaro.

Dufate urugero, niba Ramadhan uzwi nka Bamenya muri Film Bamenya Series akinisha filime zirimo abantu 10, hanyuma akazitmbutsa kuri YouTube Channel ya Bamenya Series, amafaranga YouTube izamuhemba, azayasaranganya abo bakinnyi bafatanya.

Abo kandi nabo bamwe bafite imiryango batunze, bamwe birihirira Amashuli, bishyura transport imbere mu Gihugu, amafaranga YouTube yazanye agakomeza akazenguruka imbere mu gihugu ari nako imisoro ikomeza kwinjira.

Bivuze ko bamwe mu bashyira videwo zabo kuri YouTube bashobora kwisanga batakibona ubushobozi bwatuma bakomeza ibikorwa batangiye.

Hari abashyira inyigisho kuri YouTube zo Guteka, Kwiga Imodoka, Kuvuga Amakuru, Ibiganiro, Ama filimi, Kwigisha icyongereza, kwigisha Ubukorikori butandukanye kandi batunzwe ijana ku ijana naya mafaranga ya YouTube.


Comments

NSHIMIYIMANA Emmanuel Olivier 18 August 2022

Murakoze.
None leta iri gukora Iki kuri ibi bibazo?


Murwanashyaka claude 5 September 2021

Murakoze kudusangiza uko YouTube ihemba abayikoresha


Siga Inkweto Hanze ™ 16 August 2021

Ndabona RURA yimanukiye 😂 Thanks Clement for explanation it is clear now