Print

Miss Bahati Grace yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2021 Yasuwe: 1121

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 witegura gukora ubukwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Kanama 2021 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka "Bridal Shower."

Ibi birori byitabiriwe n’abakobwa b’inshuti ze barimo Miss Aurore Kayibanda n’abandi banyuranye.

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n’umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze Ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye Rayon Sports.

Miss Bahati yagiye muri Amerika ku wa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana.

Muri Nyakanga 2012 yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo, ubuzima burushaho kurura nyuma aza kubona imiryango ibiri imufasha.

Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.