Print

Richarlison yumvikanye atuka perezida wa FIFA nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2021 Yasuwe: 538

Ikipe ya Brazil yaraye yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutsinda Espagne ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’Iimikino Olempike yaberaga mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani ariko umukinnyi wayo Richarlison yumvikanye yita perezida wa FIFA,Gianni Infantino,”ruhara”.

Richarlison witabajwe na Brazil mu mikino Olempike nyuma yo gukina imikino ya Copa America batsindiwe ku mukino wa nyuma na Argentina igitego 1-0,yitwaye neza muri iyi mikino yaberaga I Tokyo batwara umudali wa zahabu.

Ubwo yambikwaga uyu mudali na bagenzi be,Uyu rutahizamu wa Everton yumvikanye ahamagara Infantino ngo “baldie”bisobanura umuntu ufite uruhara.

Richarlison yabwiye Infantino ati “Umwaka utaha ni muri Qatar,ruhara”.ashaka kumubwira ko muri 2022 bazahurira muri Qatar mu gikombe cy’isi.

Abantu batandukanye banenze uyu mukinnyi bavuga ko yubahutse Perezida wa FIFA mu gihe abandi bavuze ko yabikoze mu rwego rw’urwenya.

Uyu perezida wa FIFA nta na rimwe aragaragara afite umusatsi kuko ahora yogoshwe ndetse koko afite uruhara.