Print

Abafana ba PSG bategereje Messi ku kibuga cy’indege I Paris ribarengeraho ataje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2021 Yasuwe: 629

Aba bafana bateraniye ku kibuga cy’indege cya Le Bourget bashaka kwirebera n’amaso yabo iki gihangange kiza gusinya amasezerano muri PSG.

Benshi bari bitwaje amatelefoni yabo kugira ngo babashe kwifatira amashusho iki cyamamare kije mu ikipe yabo ishaka UEFA Champions League byanze bikunze.

Icyakora uyu munsi ho byakabije kuko ikipe ya PSG yajyanye imodoka zayo ku kibuga cy’indege ndetse hafi na Parc des Princes haramburwa itapi y’ikipe byatumye benshi bemeza ko uyu munyabigwi arara I Paris ariko abahanga mu gucukumbura bemeje ko akibereye I Barcelona.

Messi kuri iki cyumweru yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ababwira ko atari yiteguye kuva muri FC Barcelona ariko amategeko ya La Liga yamusohoyemo ku ngufu.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko hari n’abandi bafana ba FC Barcelona bagiye gutegerereza ku rugo rwa Lionel Messi kugira ngo bamusezereho.

Ubwo yari agiye kuvuga ijambo ryo gusezera imbere y’abantu amamiliyoni bari bamukurikiye ku isi yose,Messi yahise arira cyane ndetse avuga ko atumva ukuntu agiyekuva muri Barcelona,ikipe y’ubuzima bwe.

Ati “Nari namaze kwemera kuguma muri FC Barcelona.Aha n’urugo rwanjye n’urugo rwacu.Nifuzaga kuguma muri Barcelona kuko niwo wari umupangu wanjye…ariko uyu munsi ndi gusezera ku buzima bwose namaze hano.”

Ikipe ya PSG niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana ndetse na Messi yemeye ko ari ukuri bishoboka ko ayerekezamo.Ati “Paris Saint-Germain birashoboka.Nta kintu turemeza ariko nakiriye telefoni nyinshi z’amakipe menshi nyuma y’aho Barcelona isohoye itangazo.Turacyavugana.”

Messi yemeje ko yagerageje gufasha ikipe kugira ngo ayigumemo ariko ngo nta musaruro byatanze kubera amategeko ya La liga.

Ati “Amasezerano yanjye mashya yari yarangiye.Byose byari byarangiye.Nashakaga kuguma hano ariko ubwo nagarukaga mvuye mu biruhuko nasanze byarangiye.

Uko niko Joan Laporta yabisobanuye.Ku munota wa nyuma kubera ibintu bya La LIGA ntabwo byakunze.Ndababaye cyane kuko sinifuzaga kuva muri iyi kipe.Nkunda Barca kandi nashakaga kuyigumamo.Amasezerano yanjye yari ateguye.

Nakoze ibyo nari nshoboye ngo mpagume.Nta kibazo nagiranye na Barcelona mu by’ukuri.Ibintu byose byari bimeze neza kandi bari bamaze kunyemeza kuguma muri Barcelona.”






Comments

dede 10 August 2021

Mwibeshyeho gato ku mutwe w’iyi nkuru, si abafana ba Barca bategereje ahubwo ni abana ba PSG.Murakoze