Print

Ubufaransa:Ibivugwa ku munyarwanda waketsweho gutwika kiliziya ya Nantes uri no gushinjwa kwica padiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021 Yasuwe: 518

Umurambo wa Padiri Olivier Maire wabonetse mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu gitondo cyo ku wa mbere.

Kuri Twitter, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gérald Darmanin yanditse ati:

"Nifatanyije n’abagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y’iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée", avuga ko yerekejeyo.

Umuntu uri bugufi y’abakora iperereza, utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.

Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n’ubucamanza ku bijyanye n’inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.

Kuri Twitter, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko no mu maso ya Padiri Olivier hagaragaragamo "kugira ubuntu no gukunda mugenzi wawe", avuga ko yifatanyije n’abanyagatolika bose bo mu Bufaransa.

Uwo muntu uri bugufi y’iperereza yavuze ko uwo padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 40 ucyekwaho kwica Padiri, yitwa Emmanuel Abayisenga.

Bivugwa ko yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes iri hafi aho, yubatse mu buryo bw’inyubako ndende z’ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 - buzwi nka ’gothic’ (gothique).

Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba.

Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n’ubucamanza.

Marine Le Pen, umunyapolitiki w’ibitekerezo bikarishye, yashinje leta kugira intege nke ku bijyanye n’abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa "ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri".

Minisitiri Darmanin yahise amushinja "guteza impaka atazi ibyabaye", avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n’ubucamanza.

Ikibazo kijyanye n’abimukira cyitezweho kuba ingingo ikomeye izagarukwaho ubwo mu matora yo mu mwaka utaha Le Pen azaba ahatanye na Perezida Macron wo mu murongo wa politiki w’ibitekerezo byo hagati na hagati.

Ishya rya Katederali ya Nantes ryabaye hashize amezi 15 umuriro wibasiye Katederali ya Notre-Dame i Paris mu 2019, bituma habaho kwibaza ku mpungenge ku mutekano w’izindi Kiliziya zo mu Bufaransa zibumbatiye amateka ya kera.

Nubwo abazimya inkongi bashoboye guhagarika umuriro kuri Kiliziya ya Nantes hashize amasaha abiri gusa bakarokora igice cy’ingenzi cyayo, igice kizwi cyane cyayo cyo guhera mu mwaka wa 1621 cyari cyararokotse impinduramatwara yo mu Bufaransa n’ibisasu byo mu ntambara ya kabiri y’isi, cyo cyarasenyutse.

Ibindi byangijwe n’iyo nkongi birimo imitako y’agaciro kanini n’amarangi yayo, harimo n’igishushanyo cyakozwe n’umunyabugeni Jean-Hippolyte Flandrin wo mu kinyejana cya 19, n’amadirishya yijimye yari afite ibisigarira byo mu kinyejana cya 16. Byitezwe ko gusana iyo Kiliziya bizamara imyaka myinshi.

Uwo mugabo, Umunyarwanda usaba ubuhungiro wari umaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, yari asanzwe akora nk’umukorerabushake kuri iyo Kiliziya.

BBC