Print

Kayonza: Abandi babiri bakwirakwizaga urumogi mu baturage bafatanwe ibiro 10 byarwo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021 Yasuwe: 273

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Kayonza, Chief Inspector of Police (CIP) Honore Havugimana yavuze ko Hakizimana yafashwe n’ubundi ari mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi mu bacuruzi barwo bato kuko we yaruranguzaga.

Yagize ati” Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama baduhaye amakuru ahagana saa kumi n’imwe za nimugoroba ko Hakizimana arimo gukoresha umuhungu we Mushiyibu mu gukwirakwiza urumogi mu baturage. Abapolisi barabakurikiye bafatirwa mu nzira bavuye mu rugo iwabo mu Murenge wa Nyarurema bagana mu kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama bafatanwa ibiro 10 by’urumogi.”

Hakizimana amaze gufatwa yahishuye ko urumogi arukura mu Murenge wa Ndego aho abandi bacuruzi barubika nyuma yo kuruvana mu gihugu cya Tanzaniya banyuze mu mugezi w’Akagera bagakomeza mu kiyaga cya Kagoma.

CIP Havugimana yashimye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano barwanya ibyaha, yabasabye gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibindi byaha.

Hakimana n’umuhungu we bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyarurama kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.