Print

PSG yiyemeje kugurisha abakinnyi 10 mu rwego rwo guharurira inzira Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021 Yasuwe: 1634

Ikipe ya PSG ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana Lionel Messi irashaka kugabanya abakinnyi n’umushahara yabahembaga ariyo mpamvu yiyemeje kugurisha abakinnyi 10 bayikiniye mu mwaka ushize.

Amakuru aravuga ko Paris Saint-Germain ariyo isigaye mu rugamba rwo kwegukana Lionel Messi ariyo mpamvu nayo ishaka kugurisha abakinnyi 10 ikagabanya akayabo ka miliyoni 256 z’amapawundi ihemba abakinnyi bayo ku mwaka.

Amakuru avuga ko kuza kwa Messi uzajya ahembwa miliyoni 25 z’amapawundi ku mwaka,bishobora gushyira mu mazi abira PSG ku bijyanye na Financial Fair Play ariyo mpamvu yiyemeje kugurisha abakinnyi 10.

Byitezwe ko Messi azasinya amasezerano y’imyaka 2 aho azava muri iyi kipe afite imyaka 36.

Amakuru aravuga ko abakinnyi bashobora kugurishwa barimo Abdou Diallo, Thilo Kehrer, Idrissa Gueye,Rafinha,Mauro Icardi,Ander Herrera n’abandi.

Nubwo PSG yizeye ko amafaranga izatanga kuri Messi izahita iyagaruza,ariko ngo iracyafite ikibazo cyo kuzamura umushahara ihemba abakinnyi ariyo mpamvu kugurisha aba bakinnyi 10 byaringaniza ibitabo byayo.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo FC Barcelona yitangarije ubwayo ko Lionel Messi atazayigumamo kubera ikibazo cy’amategeko ya La Liga yo kwandika abakinnyi.

Nubwo abafana ba PSG bamaze iminsi bikanga Messi ku kibuga cy’indege cy’i Paris, amakuru avuga ko abahagarariye Messi bari kwiga ku masezerano bahawe na PSG bitonze aho bazerekeza i Paris bamaze kuyinonosora.

Ubu uyu mukinnyi ari mu rugo rwe i Barcelona ategereje kubwirwa ko amasezerano yarangiye.