Print

Producer Mucyo Nicolas yakiriwe muri studio nshya iyobowe na Muyoboke Alex

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 August 2021 Yasuwe: 398

Producer Nicolas yasinye amasezerano ku munsi w’ejo tariki 9 Kanama 2021 na Karangwa Martin washinze kompanyi Ishusho Ltd ikora ibikorwa bitandukanye.

Uyu mugabo agiye kujya atunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) muri studio ya Ishusho. Yeretswe ibyuma bitandukanye biri muri iyi studio, atemberezwa inyubako Ishusho Ltd ikoreramo, ahabwa ikaze mu muryango mugari.


Muyoboke Alex avuga ko kompanyi Ishusho Ltd ahagarariye yahisemo gukorana na Producer Nicolas kubera ko ari umukozi w’umuhanga ufite ibikorwa byigaragaje (za) ku isoko ry’umuziki, bitezeho umusaruro ufatika mu gihe bazamara bakorana.

Producer Nicolas arihariye mu batunganya indirimbo. Yize gutanganya indirimbo mu Mujyi wa Capetown muri Afurika y’Epfo ari nabwo yagarukaga mu Rwanda agakora indirimbo zakunzwe kugeza n’ubu, agashyira n’imbere gukorera korali.

Uyu mugabo warushinze mu 2014 yabayeho umuririmbyi, ndetse yigeze kumurika Album mu gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Ni nawe utunganya amajwi y’ibitaramo by’abahanzi baririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.

Afite ukuboko kwizihira abanyamuziki. Yatunganyije indirimbo ‘Akaramata’ na ‘Ngirirubuntu’ za Meddy, ‘Si beza’ na Ndacyagukunda’ za Tom Close, ‘Ndi nk’inkuba’ y’umuraperi Riderman, ‘Amaso ku maso’ ya The Ben n’izindi.

Uyu mugabo yihariye mu gutunganya indirimbo za korali zitandukanye; akorera indirimbo Healing Worship Team yamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Shekinah Worship Team, El Shadai Chorale, Upendo Chorale, Gisubizo Ministries, True Promises n’izindi zikomeye mu Rwanda.

Produce Nicolas kandi yarambitse ikiganza ku ndirimbo ‘Amahoro’ na ‘Wowe’ za Gabby Kamanzi, ‘Ndabakunda’ ya Prosper Nkomezi, ‘Ntawundi nambaza’ ya Serge Iyamuremye.

Uyu mugabo yakoze indirimbo ‘Urwandiko’ na ‘Baho’ Israel Mbonyi. Ni nawe wafashe amajwi y’igitaramo cy’injyanamuntu uyu muhanzi yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Producer Nicolas yasinye amasezerano na Karangwa Martin washinze kompanyi Ishusho Ltd ikora ibikorwa bitandukanye Karangwa Martin yamurikiye Producer Nicolas ibikoresho bya studio ya IshushoUhereye ibumoso: Producer Nicolas, Muyoboke Alex Umuyobozi wa Ishusho Ltd na Karangwa Martin washinze kompanyi Ishusho Ltd

Producer Nicolas yize gutunganya indirimbo muri Afurika y’Epfo mu ishuri rya Capetown Audio College-Aha yashyiraga umukono ku masezeranoProducer azwi nk’umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda warambitse ikiganza ku ndirimbo za The Ben, Meddy, Riderman, Tom Close n’abandi bakomeye