Print

Lionel Messi yamaze kumvikana na PSG yamuhaye akayabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021 Yasuwe: 1535

Kuwa Kane w’icyumweru gishize,nibwo FC Barcelona yatangaje ko itanduknye na Lionel Messi kubera amategeko ya La Liga.

Lionel Messi ategerejwe i Paris uyu munsi kuza gushira umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira PSG aho azajya ahembwa umushahara wa Miliyoni 35 z’amayero buri mwaka.

Lionel Messi yashakag kuguma muri FC Barcelona ndetse yari yemeye amasezerano y’imyaka 5 yari yahawe no kugabanya umushahara we kugera kuri 50%.

Messi umaze gutwara Ballon d’Or esheshatu,yari afite amakipe abiri yamwifuzaga ariko yahisemo kwerekeza muri PSG gukinana na Neymar Jr.

Amakuru aravuga ko Messi w’imyaka 34 arakora ikizamini cy’ubuzima uyu munsi I Paris,hanyuma ku munsi w’ejo yerekwe itangazamakuru.

Messi abaye umukinnyi wa 4 werekeje muri PSG ku buntu muri iyi mpeshyi nyuma ya Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos na Georginio Wijnaldum.Aba biyongera kuri Achraf Hakimi waguzwe akayabo akuwe muri Inter Milan.