Print

Kicukiro: Urubanza rwa Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi rwasubitswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021 Yasuwe: 222

Urubanza rwa Venant Rutunga uburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ariko rurasubikwa kubera ko uregwa yatinze kubona dosiye.

Kuwa 26 Nyakanga 2021 nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko Ubutabera bw’Ubuholande bwohereje Venant Rutunga, Ucyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umwirondoro wa Venant Rutunga Umwerekana nk’umuntu ukomoka mu cyahoze ari Peregitura ya Ruhengeri Komine Gakenke ubu ni Mu Karere Ka Gakenke.

Venant Rutunga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya ISAR Rubona uyu munsi ni mu Karere ka Huye,muri 1994 hari muri Komine Ruhashya.

Aha muri ISAR Rubona ninaho bicyekwa ko ariho yakoreye Jenoside.

Venant Rutunga yatawe muri yombi muri 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10 yafashwe kuko hari hashize igihe ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda .

Venant Rutunga ubwo yari umuyobozi wa ISAR Rubona muri 1994 Abatutsi barenga 1000 bari barahungiye muri icyo kigo yari ayoboye bivugwa ko ariwe wahamagaye Interahamwe bakabicira muri ISAR Rubona.

Venant Rutunga mbere y’uko Ubuhandi bumworereza mu Rwanda yari yarwanije icyemezo cy’inkiko zo mu buholandi cyo kumwohoreza mu Rwanda aho yavugaga ko atizeye ubutabera bw’u Rwanda, ariko yigizaga nkana kuko si we wambere igihugu cy’Ubuharandi cyohereje mu Rwanda kuko muri 2016 Ubuholandi bwohereje Jean Baptiste Mugimba, ndetse na Iyamuremye Jean Claude bose boherejwe n’Ubuhorande aho baregwaga icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Urubanza rwa Venant Rutunga rwatangiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Saa yine n’igice Inteko y’umucamanza umwe n’mwanditsi w’urukiko.

Uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype murwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ubushinjacyaha bwashinje buri ku bushinjacyaha bukuru mu gihe Venant Rutunga yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge ni Ubwambere kuri Gereza haburanishirijwe ifunga n’ifungura umufungwa atambaye impuzangano iranga ifungwa n’abagororwa.

Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro w’uregwa Venant Rutunga w’imyaka 72 ahita abwira urukiko ko Umwirondoro we ari Uwe koko.

Umucamanza yamumenyesheje icyaha acyekwaho cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho yamumenyesheje ko acyekwaho gukora Jenosise no gushishikariza abandi kuyikora ndetse no kurimbura Abatutsi.

Umucamanza yamwibukije ko asanzwe yarahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko Gacaca

Venant Rutunga yahise abwira urukiko ko atiteguye kuburana kuko Ubushinjacyaha bwatinze kumuha Dosiye yibyo aregwa,asaba Urukiko ko yasubikirwa iburanisha rigashyirwa ikindi gihe akabanza agasoma ibyo aregwa neza.

Venant Rutunga yabwiye urukiko ko atumva ibivugwa n’ubushinjacyaha kubera ikibazo cy’ibyuma by’ikoranabuhanga.

Me Sebaziga Sephonie wunganira Rutunga yabwiye urukiko ko ibivuzwe n’umukiriya we ariko nawe abibona ko kandi ibyasanzwe na Venant Rutunga biteganywa n’amategeko y’ U Rwanda mungingo ya 75.

Me Sebaziga yasabye Urukiko ko mu gihe Urubanza rwaba rusubitswe ubutaha rwaburanishirizwa mu rukiko kuko aribwo buryo bwiza yizeye ko uwo yunganira yabona Ubutabera ko kandi n’ikibazo cy’ibyuma by’ikoranabuhanga bikunda gupfa bigatinza urubanza.

Umucamanza yahaye Umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Rutunga ndetse n’umwunganira mu mategeko,buvuga ko ibyo Rutunga yavuze atari byo kuko Dossien yayiboneye ku gihe. Ubushinjacyaha bwavuze ko Dosiye yamugezeho kuwa 05 Knama 2021 kandi byakorewe ku gihe.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku busabe by’umunyamategeko wa Rutunga wasabye ko urubanza rwabera mu rukiko,ko bwo nta kibazo bufite ku byerekeye aho urubanza rwabera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aho urubanza rwabera ubutaha byo byagenwa n’urukiko kuko impamvu rubera kuri SKYPE ari ukubera icyorezo cya COVID-19.

Umucanzanza yumvishe Impande zombi apfundikira iburanisha ategeka ko Venant Rutunga agomba kuzanwa mu rukiko akaburana ari mu rukiko kubera ko Dosiye ye ari nini ko kandi byanasabwe n’abaregwa ubwabo.

Umucamanza yanavuze ko Urubanza rwimurwa uregwa akabanza agasoma Dosiye neza kuko ibyo yasabye abyemererwa n’amategeko.

Umucamanza yavuze ko urubanza kuzakomeza kuwa 12 Knama 2021 Saatatu za mu gitondo.Iburanisha Rya None ryamaze iminota 40.