Print

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku rubanza rwayo na Nishimwe Blaise ruri muri FERWAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021 Yasuwe: 1635

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kanama 2021,ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radio Flash muri Porogaramu Umufana,Bwana Uwayezu yavuze ko bazitaba FERWAFA ku munsi w’ejo bagasubiza kuri iki kirego cya Blaise.

Yagize ati " Nibyo Ferwafa yaradutumiye, ejo tuzitaba. Muziko umukinnyi aba afite amasezerano n’ikipe nakwita umukoresha..., umwaka ushize Blaise yasinyeamasezerano y’imyaka imyaka 3 muri Rayon Sports.Ubu ngubu yari arangije umwaka umwe, yari asigaje imyaka ibiri.

Mu rwego rw’amategeko twebwe ku ruhande rwa Rayon Sports dufata ko Blaise ari umukinnyi wa Rayon Sports. Ibyo asaba muri FERWAFA ni uburenganzira bwe, kuvuga ngo dusubiremo amasezerano ...ejo tuzagenda twumve icyo abisobanuraho, natwe twerekane ko ari umukinnyi wacu dushingiye ku mategeko, hanyuma Ferwafa izafata umwanzuro..."

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko Ikipe yifuza Blaise Nishimwe [Bivugwa ko ari APR FC] yaje kureba Rayon Sports ibabwira ko imushaka ariko ntibumvikanye ku giciro imutangaho.

Perezida Uwayezu yavuze ko iyi kipe yifuza uyu mukinnyi yanze gutanga amafaranga yaciwe ariyo mpamvu bagomba kumugumana cyane ko n’amafaranga yari aberewemo yayishyuwe.

FERWAFA yamenyesheje Rayon Sports na Nishimwe Blaise ko bagomba kwitaba Akanama Nkemurampaka kayo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021 saa Munani ndetse bakabanza kwipimisha COVID-19.


Comments

rusa 10 August 2021

Mucunge neza kuki FERWAFA iri kubyihutisha turabizi ko umunyamabanga wa FERWAFA azamuha APR