Print

Hoteli 2 zikomeye mu mujyi wa Kigali zashyizwe mu cyamunara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2021 Yasuwe: 3123

The Mirror Hotel ni imwe muri hoteli zikomeye muri Kigali iri ku rwego rw’inyenyeri enye, iherereye i Remera muri metero 20 uvuye kuri rond-point yo ku Gisimenti, ku muhanda ujya i Remera mu Giporoso.

Itangazo rihamagarira abantu kugura mu cyamunara The Mirror Hotel rivuga ko izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro kari ku isoko k’asaga miliyari 3.9 Frw.

Uwifuza kugura iyi hoteli muri cyamunara asabwa kuzatanga ingwate ingana na 5%. Ni ukuvuga miliyoni 198 Frw.

Ni mu gihe ba nyiri Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama, babereyemo umwenda Banque de l’Afrique de l’Est et de l’Afrique Australe pour le Commerce et le Développement (Banque de la ZEP) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere , BRD.

Ushinzwe kugurisha ingwate, Muregwa Anne avuga ko cyamunara iteganyijwe ku wa 16 Kanama 2021. Bikaba bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

The Mirror Hotel iri mu zijyanye n’igihe aho ifite ibyumba 60 byiza, byisanzuye kandi bigezweho.

Itanga serivisi nziza ku bagize umuryango kuko hari ahantu ho kwidagadurira ku bana ndetse n’aho kuruhukira no kuganirira ku bantu bakuru hatuje, ikagira ahantu hagari ho gukorera imyidagaduro.

The Mirror hotel ifite piscine yisanzuye, ahantu ho gukorera siporo [gym], ikagira ahantu ho gufatira ibyo kunywa no kurya ndetse ikaba ifite abahanga mu gutegura amafunguro harimo n’aya gakondo.

Ni hoteli kandi ifite internet yihuta [Wi-Fi] kandi y’ubuntu ku bantu bahasohokera cyangwa bajya kuhaganirira no kuhakorera inama zitandukanye kuko ifite ibyumba by’inama.

Kuva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali uri mu modoka ni iminota itanu ndetse n’iminota itanu kuva kuri Kigali Convention Center mu gihe umuntu uvuye mu Mujyi rwagati akoresha iminota 10 kugira ngo abe ageze kuri The Mirror Hotel.

Hotel Villa Portofino yo ifite umwihariko wo kuba ari hoteli itangiza ibidukikije, ikagira ahantu heza kandi hagutse ho gukorera inama, ibirori bitandukanye bihuza inshuti n’abavandimwe.

Ibyumba by’inama bya Portofino ni binini cyane kuko hari nk’icyakira abantu 250, icyakira 70 n’icyakira 25. Umukiriya ahitamo aho ashaka gukorera inama kandi bakamuha n’ibyangombwa birimo internet, amakayi n’amakaramu.

Portofino Hotel kandi ifite ibyumba 51 byo kuraramo kandi byose bikagira ahantu ho gufatira amafunguro ku muntu ubishaka ariko utabishaka akaba yajya kurira ahabugenewe.

Inkuru ya IGIHE