Print

Andres Iniesta yavuze amagambo ateye agahinda ku igenda rya Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2021 Yasuwe: 1655

Messi w’imyaka 34 watandukanye na FC Barcelona kuwa Kane w’icyumweru gishize,yaraye ahawe nimero 30 ndetse asinyira PSG amasezerano.

Messi wari umaze imyaka isaga 21 akinira FC Barcelona,yayivuyemo mu marira menshi nyuma yo kwemera kuyongerera amasezerano y’imyaka 5 ariko amategeko ya La Liga ntiyamwemerera kwiyandikisha.

Iniesta na Messi bamaze imyaka 14 bakinana batwara La Liga 8 na Champions League 4.

Messi watwaye Ballon d’Or 6 arerekwa abanyamakuru uyu munsi ariyo mpamvu Iniesta yatangaje ko bizaba biteye agahinda kubona Messi akinira indi kipe itari FC Barcelona.

Yagize ati “Ntabwo nzi ibyabaye imbere,cyangwa uko ibintu byagenze ariko ikipe izakenera kwiyubaka kubera igenda rya Messi.

Bizaba bibabaje kumubona mu mwambaro w’indi kipe. Leo yari asobanuye Barcelona.Yari buri kimwe,n’umukinnyi wazamuye ikipe.

Nta mukinnyi nabonye umeze nkawe nta n’uwo nizeye ko nzabona.Barcelona izakomeza kuba imwe mu makipe akomeye cyane,izahora iri hejuru cyane.”

Messi yaraye yerekanwe yambaye imyenda ya PSG nyuma yo kuyisinyira ndetse yanze nimero 10 ya Neymar Jr afata nimero 30 atari amenyereweho.