Print

Goma: Abasirikare bakuru muri FARDC baherutse kurwanira ku kibuga cy’indege bitabye urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2021 Yasuwe: 1085

Major Rimenze Kangingo Bisimwa na Captaine Mukando Muzito Paulin barwanye inkundura hasi hejuru, amashusho yafashwe barwana akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mashusho,abo basirikare bombi batukanaga ibitutsi bikomeye ari na ko batikurana ingumi, abasirikare bagenzi babo bagerageza kubakiza ariko agakomeza kumvana imitsi.

Intandaro y’imirwano yakuruwe n’amakimbirane hagati y’aba basirikare bombi ubwo Major Rimenze yahaga itegeko Captaine Mukando ariko akanga kuryubahiriza.

Major Rimenze Kagingo amashusho amugaragaza akubitwa ingumi ndetse banamugaragura hasi, bikekwa ko yari yasinze ari byo byazamuye uburakari bituma akubitwa n’uwo akuriye mu mapeti.

Major Rimenze Kangingo Bisimwa akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake, no gutukana mu ruhame. Captaine Mukando Muzito Paulin akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutukira mu ruhame abamuruta.

Ku wa Mbere tariki ya 09 Kanama 2021, Urukiko rwa Gisirikare rwumvise aba bombi biregura ku byo bashinjwa, bafashwe ku itegeko rya Leta ya Gisirikare iyoboye Kivu ya Ruguru nyuma yo gushyirwaho na Perezida wa RDC Felix Tschisekedi.

Urukiko rwabahamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa no kunyuranya n’amabwiriza agenga ibihe bidasanzwe yashyizweho mu Ntara ebyiri zibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro,rubakatira gufungwa burundu.

BBC yatangaje ko bahawe iminsi itanu yo kujurira mu gihe baba batishimiye igihano bahawe.