Print

Isaha yo gutaha yashyizwe saa mbili z’ijoro na Resitora zemererwa kongera kwakira abakiriya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2021 Yasuwe: 1678

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba zitandukanye zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 30 Nyakanga 2021, aho yafatiwemo icyemezo cyo gukura muri Guma mu rugo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani twari dufite ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru.

Inama yateranye uyu munsi yemeje ko guhera kuri uyu wa Kane:

Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa by’ubucuruzi bigoomba gufunga saa 07:00pm.

Resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya zitarengeje 30%

Gyms zizafungura mu byiciro

Imihango y’ubukwe irasubukuwe, ikitabirwa n’abantu batarenze 50 bipimishije Covid-19

Imodoka zitwara abagenzi ntizigomba kurenza 50%.Ibigo bya Leta n’ibyigenga byemerewe gufungura ariko ntibirenzo 50% by’abakozi.

Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenza 30% by’Ubushobozi bwo kwakira abantu.

Utubari tuzakomeza gufunga

Insengero zujuje ibisabwa zahawe uburenganzira bwo kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.