Print

MINALOC yagumishije imirenge 10 muri Guma mu rugo indi 40 ikurwamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2021 Yasuwe: 1453

Imirenge 10 yo mu turere dutandukanye tw’Igihugu yakomeje gahunda ya Guma mu rugo izagera tariki 31 Kanama 2021.

Ni mu gihe indi mirenge 40 yakuwemo ikaba yubahiriza amabwiriza mashya nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abminisitiri kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Kanama 2021.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko byatewe n’uko hakigaragara ubwandu bwa COVID19 bukiri hejuru.

Imirenge 10 yo mu turere 4 yagumye muri Guma mu rugo:

Byimana (Ruhango)
Tumba na Gishamvu (Huye)
Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri (Kayonza)
Muhura, Remera na Kageyo (Gatsibo)

Iyi mirenge 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021.