Print

Nyarugenge: Umuturage yafashwe agiye kugurisha bimwe mu byuma bigize inkingi z’amashanyarazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2021 Yasuwe: 395

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera yavuze ko Nkomeje yatanzwe na bamwe mu baturage bamubonye.

Yagize ati” Umuturage yabonye Nkomeje afite ibyuma bigize inkingi z’amashanyarazi arimo kubigurisha agira amacyenga abimenyesha Polisi. Hahise haba igikorwa cyo gushakisha Nkomeje ahita afatirwa mu cyuho afite ibyuma umunani abijyanye kubigurisha nk’inyuma.”

Nkomeje amaze gufatwa yavuze ko hari mugenzi we witwa Musabyimana Charles basanzwe bafatanya kwiba bene biriya byuma. Yavuze ko bakunze kubyiba ahitwa Kanogo, mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Yavuze ko iyo bamaraga kwiba ibyo byuma bajyaga kubigurisha umukiriya bari bafite ahitwa Kiruhura.

SSP Kabera yaburiye umuntu wese wangiza ibikorwaremezo kuko bigira ingaruka ku baturage bakanagusha Igihugu mu gihombo hongera gusanwa ibyangijwe. Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo bakajya bihutira gutanga amakuru.

Nkomeje yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kugira ngo hatangire iperereza hakomeza gushakishwa uwo bafatanyaga kwiba ibyo byuma.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 yo ivuga ko igihano kikuba kabiri iyo icyaha cyakozwe nijoro cyangwa cyakozwe n’abantu barenze umwe.