Print

Uruganda rwa Skol rwishyuriye mituweli abatishoboye baruturiye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 August 2021 Yasuwe: 1821

Abaturage bamaze kwishyurirwa mituweli ni abatishoboye batuye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge ari na ho uru ruganda rukorera. Ubwisungane mu kwivuza bwishyuriwe aba baturage ni ubw’umwaka wa 2021/22.

Mu rwego rwo kugira impinduka zigera ku batishoboye baturanye n’uru ruganda n’abandi muri rusange hashize imyaka irenga itatu rwiyemeje ko buri mwaka ruzajya rwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage basaga 1350.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko mu ntego z’uru ruganda nubwo rukora ubucuruzi harimo no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “SKOL si uruganda ruri hano gukorera amafaranga gusa, ahubwo ruri hano no mu rwego rwo kwita ku bijyanye n’imibereho y’abarukorera ndetse n’abanyarwanda muri rusange. Kuva SKOL yatangizwa, yafashije kandi ishora imari mu baturage baturanye n’uruganda mu byiciro bitandukanye haba mu kubaha akazi, 60% by’abakozi bacu baturuka aha, gutanga imyambaro y’ishuri ku bana biga mu ishuri ribanza rya Nzove, gutanga umuceri mu gihe cya COVID-19 n’ibindi byinshi.”

Yakomeje avuga ko bahisemo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima ari ingenzi. Ati “Twemera ko kugira ubuzima bwiza ari ingenzi cyane kuko bifasha abantu gukora neza bakabasha kwihahira n’imiryango yabo no kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu, ibintu bituma habaho n’iterambere ry’igihugu.”