Print

Kicukiro: Rutunga Venant yemereye Urukiko ko yazanye abajandarume muri ISAR Rubona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2021 Yasuwe: 818

Ubwo yatangiraga kuburana bwa mbere kuri uyu wa kabiri ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Rutunga yasabye ko yaburanishirizwa ku rukiko kuko kuburanira kuri Skype bigorana kandi n’ibyuma bikaba bikunda gupfa.

Rutunga yanavuze ko yifuza kuburanira mu rukiko kubera ko uburemere bw’ibyaha aregwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umucamanza yahise asubika iburanisha ategeka ko Rutunga agomba kuzanwa ku rukiko akaba ariho aburanira.

Saa tatu zuzuye zo kuri uyu wa Kane nibwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’iburanisha mu gihe Rutunga yari kumwe n’umunyamategeko we Me Sebaziga.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri ku rukiko hari abanyamakuru benshi harimo n’abanyamakuru mpuzamahanga.

Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Venant Rutunga,hanyuma yemera ko ari uwe hanyuma amwibutsa ko acyekwaho gukora icyaha cya Jenoside.

Umucamnza yatangiye aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bijyanye n’icyaha cya Jenoside Rutunga acyekwaho, Me Sebaziga Sophonie yatangiye atanga inzitizi ku rubanza ari kuburana.

Yagize ati "Nk’uko mubibona, uwo nunganira afungiye muri Gereza ya Nyarugenge kandi nta mpuzankano ziranga infungwa zo mu Rwanda yambaye."

Me Sebaziga yavuze ko Rutunga Venant afungiye aho adakwiye gufungirwa,ati"Umukiriya wange afunzwe mu buryo bunyuranije n’amatege."

Me Sebaziga yavuze ko muri Dosiye bafite irimo ko Rutunga yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca agahabwa igihano cya burundu.

Uyu munyamategeko ati "Umukiriya wange niba ari uko bimeze,yakagombye gufungirwa muri Gereza nko kurangiza igihano ariko adasubizwa mu inkiko kuburana.

Umucamanza yabajije Rutunga niba azi ko yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca mu Rwanda, amusubiza ati "ibyo bintu bya Gacaca ntabyo nzi, n’ibintu bafindafinze ntazi aho byavuye."

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu Rutunga afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo afungiye muri Gereza ya Nyarugenge adafunganwe n’abandi.

Rutunga yabwiye Urukiko ko abazwa bwa mbere yahawe imyenda y’imfungwa n’abagororwa akaza kuyakwa nyuma batazi impamvu bayimwatse.

Ubushinjacyaha bwemeje ko Rutunga ari ahantu heza hatandukanye n’ahafungirwa abandi bafungwa hateganijwe kuva na mbere y’uko Rutunga aza.

Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko bataje kuburana aho Rutunga afungiye ko ahubwo baje gusaba urukiko ko Rutunga afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza mu gihe Ipereza rigikomeje.

Me Sebaziga yahise abwira urukiko ko nta heza ho muri Gereza ko nubwo wafungirwa muri Hotel ariko ufunzwe nta kiza kiba kirimo.

Rutunga yahise yaka ijambo avuga ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha bwabeshye kuko azanwa mu Rwanda yahawe impuzankano y’abafungwa bo mu Rwanda ikabanza no kwanga kumukwira hanyuma ubuyobozi bwa Gereza bukamubwira ko buzamudodeshereza indi nyuma yo ku mupima.

Rutunga ati "Nyuma nibwo bambwiye ko imyenda y’abafungwa idakenewe."

Umucamanza yahise avuga ko ibyagaragajwe n’uruhande ruregwa ndetse n’ibyavuzwe n’ubushinjacyaha byose bizasuzumwa mu cyemezo cy’urukiko ahita ategeka ko iburanisha rikomeza,

Ubushinjacyaha bwavuze ko Venant Rutunga yicishije abakozi b’Abatutsi bakoranaga mu gihe cya Jenoside muri ISAR Rubona,barimo Epaphrodite Kalisa na George Ndamage.Aba bishwe ku mabwiriza ya Rutunga Venant bo n’abatutsi bagera ku bihumbi 2000 bari bahungiye muri ISAR.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bishwe biturutse ku bajandarume bahurujwe na Rutunga Venant ubwe.

Ubushinjacyaha buti "turasabira Dr Rutunga gufungirwa muri gereza by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo dukomeze iperereza tunashake n’abandi batangabuhamya bagaragaza uruhare Dr Rutunga yagize muri Jenoside."

Dr Rutunga Venant yahise yemerera Urukiko ko koko yagiye I Butare guhuruza abajandarume kuko ikigo yari ayoboye cyari cyatewe n’abantu bari bavuye mu ma komine atandukanye.

Umucamanza yahise abaza Dr Rutunga niba azi Uwitwa Epaphrodite Kalisa na Ndamage George,Ubushinjacyaha bwavuze ko bishwe ku mabwiriza ye.

Rutunga yahise asubiza ko abo bagabo abazi ko kandi koko bari abakozi ba ISAR Rubona ko ariko ibyo ubushinjacyaha bwavuze ko bishwe ku mabwiriza ye bwabeshye kuko ababishe bahari kandi banabifungiwe.

Dr Rutunga ati "Keretse niba barabafunguye ngo bazaze kunshinja wenda."

Ubushinjacyaha mu kwerekana imikorere y’icyaha cya Jenoside Dr Rutunga acyekwaho, bwavuze ko nyuma yo kuvumbura abo bakozi b’abatutsi bishwe bavumbuwe n’abajandarume ku mabwirizwa ye,ngo uyu Dr Rutunga yahise ahemba abishe Epaphrodite Kalisa na Ndamage George abaha inka ipima ibiri 400 nk’igihembo cy’igikorwa bari bamaze gukora.

Dr Rutunga Venant yahise abwira urukiko ko ibyo gutanga inka y’abamaze kwicwa nabyo bitabayeho kuko n’ikimenyimenyi Ubushinjacyaha bunavuze ibiro inka yari ifite yahembwe abicanyi.

Rutunga ati "Nyakubahwa iyo nka yagiye gutangwa ibanza gupimwa ibiro?."

Umucamanza yahaye umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku busabe bw’ubushinjacyaha bwo gufungwa muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo.

Dr Rutunga Venant yahise abwira umucamanza ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze ntacyo yabivugaho kuko byose biri mu mwanzuro Urukiko rufite.

Me Sebaziga Sophonie yahise abwira urukiko ko ibyasabwe n’ubushinjacyaha bidakwiye guhabwa ishingiro kuko uwo yunganira atatoroka ubutabera .

Me Sebaziga yanavuze ko uwo yunganira nta binyenyetso yasibanganya mu gihe yaba arekuwe.Ati "Venant ntabwo yasibanganya ibimenyetso adafite."

Me Sebaziga yasabye Urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo ahubwo urukiko rugategeka ibyo Rutunga yazajya yubahiriza nk’uko biteganywa n’amategeko.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bwongeraho ku byasabwe n’abaregwa, buvuga ko Dr Rutunga Venant nta kuntu yarekurwa by’agateganyo n’abantu yasize yoretse mu Rwanda n’Ubuholandi yahungiyemo aribwo bwamufashe bukamushyikiriza inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Ubushinjacyaha buti "Turagira ngo twibutse ko ibyakorewe byose Rutunga Venant byubahirije amategeko kuko yabarijwe ku gihe n’ubugenzacyaha, n’ubushinjacyaha bumubariza ku gihe kugeza hatangiye inzira zo kumuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.Nta tegeko nari rimwe ryigeze ryicwa ibyakozwe byose bikurikije amategeko."

Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira iburanisha ategeka ko uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuwa 17 Kanama 2021 Saa munani z’igicamunsi.

Kuwa 26 Nyakanga 2021 nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko Ubuholande bwohereje Venant Rutunga, Ucyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umwirondoro wa Venant Rutunga umwerekana nk’umuntu ukomoka mu cyahoze ari Peregitura ya,Ruhengeri Komine Gakenke ubu ni mu Karere ka Gakenke.

Venant Rutunga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yari umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya ISAR Rubona,uyu munsi ni mu Karere ka Huye.Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hari muri Komine Ruhashya.

Aha muri ISAR Rubona ni naho bicyekwa ko ariho yakoreye Jenoside.

Venant Rutunga yatawe muri yombi muri 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10.Yafashwe kuko hari hashize igihe ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.