Print

Amavubi yazamutseho imyanya 10 ku rutonde rwa FIFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2021 Yasuwe: 1052

Amavubi yazamutse imyanya 10 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 127 ku isi, rukaba urwa 35 muri Afrika.

Mu CECAFA ruri inyuma ya Uganda (84) yatakaje imyanya 5 , Kenya (104) yagumye aho yari iri, na Sudan(121) yatakaje umwanya 1.

Ku isi igihugu cya Mbere n’Ububiligi n’amanota 1822 busanzwe bufite uyu mwanya nubwo buherutse gutsindirwa muri 1/4 cy’irangiza muri Euro 2020 n’Ubutaliyani ku bitego 2-1.

Bukurikiwe na Brazil,Ubufaransa,Ubwongereza mu gihe Ubutaliyani bwatwaye Euro 2020 buri ku mwanya wa 5 mu gihe Argentina ya Messi yatwaye Copa America 2021 iri ku mwanya wa 6.

Amakipe akurikiyeho yuzuza imyanya 10 ya mbere ni Espagne,Portugal,Mexico na USA.Muri Afurika igihugu cya mbere ni Senegal ya 21,Tunisia ni iya 2 muri Afurika ikaba iya 28 ku isi mu gihe Algeria imaze igihe kinini itsinda muri Afurika iri ku mwanya wa 3 n’uwa 30 ku isi.