Print

Perezida Ndayishimiye yahaye igishoro cya Miliyoni umukobwa wasubije neza ikabazo yabajije [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2021 Yasuwe: 1734

Umukobwa utavuzwe amazina yahawe miliyoni y’amafranga y’Amarundi (1.000.000 FBU) n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste NDAYISHIMIYE amushimira igitekerezo cyiza yari atanze.

Uyu mukobwa yakiriye aka kayabo ku nshuro ye ya mbere mu buzima bwe ubwo umukuru w’igihugu yari abajije urubyiruko yari yasuye uwo yaha igishoro akagikoresha neza ku buryo yaba yateye imbere mu gihe gito.

Uyu mukobwa yabaye uwa mbere ushyize urutoki hejuru abwira perezida umushinga afite yumva urafatika niko kumuha miliyoni ngo ahite atangira kuwushyira mu bikorwa.

Ibi byabereye I Gitega aho Nyakubahwa umukuru w’igihugu yarimo ahanura urubyiruko mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

Umukuru w’igihugu yabwiye uyu mukobwa ko azamusura nyuma mu myaka 2 areba ibyo azaba amaze kugeraho. Uyu mukobwa wahawe miliyoni akaba ava mu ntara ya Cibitoke.

Mu ijambo Umukuru w’igihugu cy’ u Burundi yagejeje ku rubyiruko rw’u Burundi, yabasabye gukorera hamwe rukarekana no kwizera ak’imuhana kuko ahazaza habo n’igihugu hari mu maboko yabo.


AKACU TV