Print

RIB yafunze abantu 11 barimo abapolisi n’abagenzacyaha bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’imfungwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2021 Yasuwe: 1317

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 11 barimo abapolisi babiri n’abagenzacyaha babiri bakurikiranweho icyaha cyo gukubitira umuturage muri kasho bikaza kumuviramo urupfu.

Umuturage uvugwaho gukubitwa bikamuviramo gupfa, ni Ntabajyana Laurent wafunzwe tariki 02 Kanama 2021 ubwo yakekwagaho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Abatawe muri yombi barimo barindwi bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, mu gihe abandi bakurikiranweho ubufatanyacyaha.

IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko abapolisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho abagenzacyaha bakurikiranweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

IGIHE kivuga ko cyabashije kubona raporo ya muganga yakozwe n’abahanga aho igaragaza ko uyu mugabo yapfuye azize gukubitwa.

Ibi kandi byemezwa n’abatangabuhamya bari bafunganywe na Ntabajyana Laurent, bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama, yasakuje cyane, hanyuma abafungwa bakabwira Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ko ari kubasakuriza.

Uyu mupolisi ngo yabasubije ko umuntu umwe atabananira kumucecekesha. Guhera ubwo batangiye kumukubita ngo aceceke.

Bamwe mu bafungwa bahise bazirika Ntabajyana, bakoresheje ishati ye, batangira kumukubita ngo naceceke, uko asakuza na bo bagakomeza, baje kubireka aho baboneye ko bamunegekaje.

Nyuma yaje kuremba ni bwo baje kumenyesha Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama amujyana mu Bitaro bya Kiziguro apfira kwa muganga.

RIB yatangaje ko kugeza ubu abapolisi babiri barimo Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama n’uwari urinze sitasiyo iryo joro ndetse n’abagenzacyaha bahishiriye uko gukubitwa bamaze gutabwa muri yombi ndetse hakaba hakurikiranwe n’abandi barindwi bivugwa ko ari bo bamukubise.

Mu byaha bitatu bakurikiranweho, igito gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw. Mu gihe igihano kinini ari ugufungwa imyaka iri hagati ya 15 na 20 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 7 Frw.