Print

Miss Muthoni Fiona na Nkusi Arthur bagiye gukorera ubukwe ku Kiyaga cya Kivu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 August 2021 Yasuwe: 1662

Ubu bukwe buzaba kuri uyu wa 14 Kanama 2021, buzabera mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama Miss Muthoni Fiona ashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi wose amashusho ari ku mazi yambaye utwenda tw’umweru two ku mazi ndetse agerageza no gufata amashusho y’amazi byerekana ko ari hari amazi y’ikivu bitewe n’imisozi iri ahirengereye igaragara muri ayo mashusho.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’umunyamakuru Arthur Nkusi aravuga ko uyu munyamakuru wari unamaze igihe mu kiruhuko dore n’ikiganiro cy’uyu munsi cyatumiwemo umuraperi Mr Kagame atigeze akigaragaramo, ziravuga ko amaze agihe ari mu myiteguro y’ubukwe.

Si ubwa mbere baba bakoze ibirori bikagirwa ibanga kuko nko ku itariki 11 Kanama 2021 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali, akaba ari ibirori nabwo bagize ibanga.



Nkusi Arthur agiye kurushinga na Miss Muthoni Fiona