Print

Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwiba moto i Kigali ajya kuyikoresha ubumotari I Kirehe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2021 Yasuwe: 703

Moto yari yibwe ni iy’uwitwa Migambi Eric; uwayibye yafatiwe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama ni bwo yafashwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) Jean Berchimans Dusengimana yavuze ko gufatwa kw’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto ari we Migambi Eric.

Yagize ati” Moto yayibye mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ayiba umumotari wayitwaraga ariko Migambi nyirayo aza kumenya amakuru y’uwayibye ndetse azi aho avuka. Yaje hano muri Kirehe aduha pulake za moto ye ndetse anatubwira amazina y’uwo yacyekaga. Tariki ya 12 Kanama twagiye hariya mu Murenge wa Nasho dusanga koko uwo mugabo afite ya Moto arimo kuyitwaraho abagenzi yarabaye umumotari.”

SP Dusengimana yavuze ko uwo mugabo yatwaraga iyo moto nta cyangombwa na kimwe kigaragaza ko ari iye ndetse nta n’ikindi cyangombwa cyayo afite. Yaboneyeho gukangurira abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwiba.

Ati” Abantu bafite ingeso yo kwiba nabagira inama yo kubireka bagakorera ibyabo. Bitewe n’ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha kuri ubu kwiba ntibyabahira, uriya yatwaraga moto yibye akirengagiza ko n’ubundi amaherezo azavumburwa.”

Migambi amaze kubona moto ye yashimiye Polisi uburyo yayigannye ikamwumva igahita imufasha gushaka uwo yacyekaga ndetse agafatwa akaba yabonye moto ye.

Ukekwaho ubujurabwa moto yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nasho kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.