Print

Umuhinde wiyemeje gusohokana abagore 365 asigaje bacye ngo agere ku ntego

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2021 Yasuwe: 1598

Nubwo yatanye n’umugore we kandi akaba "atazira kongera gukunda", abo asohokana si ko bose abashakaho urukundo - n’intego ye si ukubona umukunzi gusa.

Ari iwe mu mujyi wa Chennai mu majyepfo y’Ubuhinde, yabwiye BBC ati: "Nanjye ndakunda. Buri munsi mba nshaka urukundo, ariko igitekerezo cyo gusohokana 365 ntabwo ari ugushaka abagore.

"Icyo ndi kugerageza gukora ni ugukangurira abantu mu Buhinde kumenya uburenganzira bw’abagore."

Uyu mugabo yatangiye umushinga we tariki 01/01/2015. Kuri ’Facebook page’ ye abara inkuru za bamwe mu bagore yasohokanye.

Abo barimo nyirakuru wari ufite imyaka 105, umugore utwara imyanda aho atuye, umubikira uri mu myaka 90, umukinnyi wa cinema, umwalimu wa Yoga, impirimbanyi, abanyapolitiki n’abandi bagore benshi.

Ramu agira ati: "Nakuriye mu muryango aho abagore bari bubashywe kandi bafashwe neza. Niga no mu ishuri ritarimo ivangura hagati y’abakobwa n’abahungu. Ngeze hanze, ni bwo nabonye uko abagore batubahwa, byarantunguye cyane".

Ibyamukozeho cyane ni aho mu 2012 abagabo benshi bafashe ku ngufu umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 23 bakanamukubita bikomeye cyane mu murwa mukuru New Delhi bari mu modoka ya ’bus’.

Ati: "Iyo nkuru yarandiye cyane mu nda. Sinabashije gusinzira mu majoro menshi."

Byaramushenguraga kandi ubwo yabaga yagiye mu mahanga mu biruhuko, abantu bakamubaza ngo "kuki Abahinde bafata abagore nabi?"

Ati: "Buri gihe twibaza ko ako ari akazi k’undi muntu, nka leta cyangwa za ONG/NGO, gukemura ibyangiritse. Ariko natangiye kwibaza ngo ni iki nakora cyazana itandukaniro?"

Ni aho igitekerezo cyo gusohokana abagore 365 cyavuye.

Agira ati: "Abagabo nabo bagomba kuba mu gisubizo. Bafite byinshi cyane bibeshyaho iyo basohokanye n’umugore, ariko abagore ntabwo ari amaguru meza n’ikimero gusa, buri muntu atandukanye n’undi.

"Mu kwandika ibiganiro ngirana n’abo nasohokanye, nagerageje kubwira abantu nti: nimwishyire mu mwanya w’ab’ikindi gitsina gatoya, murumva ibibazo byabo kurushaho."

Sunder Ramu yatangaje kuri Facebook umushinga wa "365-dates" tariki 31/12/2014.

Yanditse ko abagore bagomba kumusaba "ko abasohokana, gahunda, guhitamo ahantu no kwishyura - cyangwa guteka - ibiryo". Ku mpera ya buri kwezi yavuze ko yakoreshaga amafaranga yizigamiye akagurira ibiribwa imiryango ifasha.

Hashize iminota gusa abitangaje, umwe mu nshuti ze yahise amutumira ngo basohokane ku bunani bwa 2014.

Abo yasohokanye bwa mbere ni abantu bazwi. Kugeza ku wa 10, ibinyamakuru byaho byatangiye kwandika inkuru ye, irakwira, bituma benshi bamutumira. Yaje guhimbwa amazina menshi nka "Dating King" cyangwa "365 Dates man".

Mu gihugu aho hari abakobwa bagishyingirwa nta bushake bwabo kandi gusohokana umukobwa/umugore bikabonwa nk’ibintu "byavuye mu burengerazuba" bw’isi (i Burayi n’Amerika), inshuti ze zaratangaye.

Bamwe bati: "Urashaka kwerekana ko uzi abagore benshi? Ni ikihe kibazo ufite? Wigize ’Gashyende’ [umugabo w’abagore benshi]."

Yabwiraga inshuti ze ko ibi ari kubishyira hamwe ngo abandi bazabibone. Ko "igitekerezo ni ugutangiza ikiganiro, kubaza ibibazo, kwishyira mu mwanya w’undi. Intego yanjye nyayo ni ukugera ku buringanire bw’ibitsina byombi."

Kuva umushinga we watangira, uyu mukinnyi wa filimi amaze gusohokana abagore bo mu bihugu byinshi kandi yahuriye n’abo bagore mu mijyi myinshi mu Buhinde, muri Vietnam, Espagne, Ubufaransa, Amerika, Thailand na Sri Lanka.

Nubwo avuga ko kuri buri umwe yasohokanye "byabaga byihariye", avuga ko gusohokana na nyirakuru ari byo byari bihebuje kurusha abandi bose, uyu yaje gupfa mu myaka ibiri ishize, afite imyaka 109.

Ati: "Nakuze akunda kuvuga ko ashaka kuzagenda muri Mercedes. Rero, narayiguze njya kumufata mu rugo rwe mu mudugudu wa Kullanchavadi. Kuva yapfusha umugabo, sogokuru, yari atarasohoka mu myaka 22, uretse agiye gutora."

Bagiye ku rusengero rwo muri ako gace nyuma bajya ku kiyaga kureba ’kiberinka’ - akazuba karenga.

Ramu ati: "Yari yarunamye gato kubera imyaka, ariko ubwenge bwe bwose bwari ku murongo. Twambaye amataratara asa, aransetsa ati ’iyo nza kuba nkiri muto byari kurakaza abakobwa bose bagukunda’.

"Yari nyogokuru ariko ni ubwa mbere twari tumaranye umwanya munini twembi twenyine. Nabonye ko ntari kuba naragiranye ikiganiro nk’iki na we iyo bitaba uku gusohokana."

Yasangiye kandi na Loreto, umubikira ukomoka muri Ireland, banatemberana mu kigo abamo mu mujyi wa Chennai.

Ati: "Yari mu myaka 90, yambwiye ko mu buzima bwe ari njye muntu wa mbere umusohokanye. Yageze mu Buhinde mu bya kiriziya afite imyaka icyenda."

Sunder Ramu avuga ko ubundi yari afite intego yo gusohokana abagore 365 mu mwaka.

Ariko imyuzure ikabije yabaye mu Buhinde mu kwa 11/2015 yarengeye ibice byinshi bya Chennai yatumye ahagarara, asubukura umwaka ukurikiyeho, aniyemeza kugenda buhoro.

Ati: "Nasangiye amafunguro meza n’abagore benshi beza, none ubu wabaye umushinga w’ubuzima."

Yabajijwe niba ubu ari mu isi irimo uburinganire kurusha igihe yatangiraga umushinga we.

Ati: "Njye mva mu gace gafite umwihariko, gutekereza ko nahindura igihugu cyangwa sosiyete yimbitse cyane mu guha imbaraga umugabo, naba ndi kwibeshya.

"Nta gisubizo cyihuse cyabyo ariko nizera ko hagomba kubaho intangiriro. Ntabwo buzacya byahindutse. Birashoboka ko bizafata ibiragano (generations), ariko bigomba guhera mu cyacu, bigakomeza."

BBC