Print

Florentino Perez arashaka kujyana Real muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2021 Yasuwe: 1955

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko Real Madrid ishaka kwiyandikisha mu yindi shampiyona kuko ubukene muri La Liga bumeze nabi ari nayo mpamvu bananiwe gusinyisha amazina akomeye nkuko byari bisanzwe.

Mu byumweru bike bishize Pérez yari akomeye ku cyemezo cyo gusinyisha Real Madrid muri Premier League y’Ubwongereza ndetse ngo nta kirahinduka yanakwerekeza muri Bundesliga cyangwa Serie A.

Perezida Perez wa Real Madrid na Joan Laporta wa FC Barcelona barambiwe icyo bita ikandamizwa ry’ amatageko ya Perezida wa La Liga, Javier Tebas.

Amategeko akarishye ya La Liga niyo yatumye FC Barcelona irekura Lionel Messi kuko ngo iri shyirahamwe ryanze kumwandika kubera ibibazo by’ubukungu iki kigugu cyaimo.

Umwuka mubi kandi waje nyuma y’aho ibi bigugu (Real Madrid na Fc Barcelona) byari byibumbiye mu irushanwa rya European Super League ariko rikamaganwa ritaratangira kubera ryakozwe kubera akagambane k’amakipe y’ibigugu.

Perezida wa La Liga,Tebas,ngo yatekerezaga gukura Real Madrid na Barcelona muri La Liga kubera iyi mpamvu ndetse ngo aba bagabo bayoboye aya makipe bahise batangira kurebana nabi nawe.

Nubwo ngo Real Madrid itarafata umwanzuro,hari inama ikomeye yo kuwigaho ndetse no kuwushyigikira ku buryo iyi kipe ya mbere muri Espagne twazayibona ahandi.

Perez ngo yamaramaje avuga ko nubwo akunda Premier League,ariko ngo byanze yakwandikisha ikipe ahandi hatari muri La Liga kuko ngo arambiwe gupyinagazwa n’amategeko ya Tebas na La liga.

Nubwo La Liga yatangiye,FC Barcelona yabashije kugurisha gusa 1/2 cy’ama Tike ku mukino wa mbere yakiriyemo abafana mu mezi 17 ashize wa shampiyona, barakariye ikipe kubona itabasha kugumana Messi.

Ibinyujije ku mbuga zayo,ikipe ya Real Madrid yahakanye aya makuru yatangajwe na Mundo Deportivo ivuga ko ari ibinyoma,agamije kurangaza no kuyobya abantu ndetse yongeraho ko ibi bidashoboka.