Print

Miss Umuratwa Anitha yahejeje ishema u Rwanda muri Miss Supranational[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 August 2021 Yasuwe: 2212

Miss Elegance ni rimwe mu makamba abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational World bari bahataniye, ryatanzwe uyu munsi tariki ya 13 Kanama 2021.

Iri kamba rihabwa umukobwa wahize abandi mu kugaragara neza, wambaye neza, uri mwiza(ryibanda uko ugaragara inyuma).

Uko ari abakobwa 56, buri umwe yanyuraga imbere y’akanama nkempurampaka agasobanura ibyo yambaye ikibigize, uko bidoze ubundi agakomeza agahabwa amanota.

Miss Umuratwa Kate Anitha, yaserutse mu ikanzu idoze mu gitenge ariko ku gice cyo hasi itaratse, yabwiwe ko yambaye neza, akaba yaje kuza mu bakobwa 10 ba mbere bahize abandi muri iki cyiciro.

Miss Supranational International yatangiye ku wa 5 Kanama izasozwa ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Umuratwa yagaragaye mu 10 ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance

Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye igisonga cya mbere

Karla Guilfu ni we wegukanye ikamba rya Miss Elegance