Print

RIB yanyomoje bimwe mu bihuha byavuzwe kuri wa mugabo wiyahuriye ku nyubako y’Inkundamahoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2021 Yasuwe: 2518

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwanyomoje amwe mu makuru yavuzwe ku rupfu rw’umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, wiyahuye ku nyubako y’Inkundamahoro,avuye muri etaje ya 6 agwa hasi ahita apfa.

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwa hasi arapfa.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yahaye UKWEZI TV dukesha iyi nkuru,umugore wa nyakwigendera n’abavandimwe be, bababwiye ko Twibanire yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje mbere kwiyahura ntibikunde.

Ati "Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk’uko amashusho yafashwe na Camera (CCTV footage) yabigaragaje.

Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n’ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.”

Dr Murangira B. Thierry, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko hari uwo yagwiriye kuko camera z’inyubako y’Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe zagaragaje ko ntawe yagwiriye.

Ati “Amashusho ya camera agaragaza ko nta muntu nyakwigendera yagwiriye nk’uko byari byakwirakwijwe hirya no hino mu bitangazamakuru.”

Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y’ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro I Nyabugogo hiyahuriye Umunyamategeko,Me Bukuru Ntwali,wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.