Print

Urutonde rw’indirimbo 5 Nyarwanda zarebwe n’abarenga Miliyoni muri uyu mwaka

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 August 2021 Yasuwe: 2901

Umuryango wabateguriye urutonde rw’indirimbo z’abahanzi nyarwanda zimaze kurebwa n’arenga miliyoni kurubuga rwa YouTube.

1.My Vow ya Meddy

Iyi ndirimbo ikaba yarakiriwe neza ndetse abantu bitabira kuyireba ku bwinshi ku rubuga rwa youtube mu gihe gito cyane ikaba yarakoze amateka atari yarigeze akorwa n’undi muhanzi nyarwanda aho yahise yuzuza miliyoni y’abayirebye bita Views ikijya hanze .

My Vow ikaba imaze kurebwa n’abarenga 3,848,356 mu gihe k’ibyumweru bibiri byonyine .

Iyi ndirimbo y’igaruriye imitima y’abenshi iri mu rurimi rw’icyogereza n’igiswahili akaba arizo ndimi zikoreshwa cyane ku Isi, aho icyongereza gifatwa nk’ururimi rwa mbere rukoreshwa n’abarenga miliyari 1,1- ubwo nukuvuga ko 15% byatuye Isi bazi icyogereza, naho Igiswahili kikabarwa nk’ururimi rwa 2 aho 82% by’abavuga Igiswahili barabizi nk’ururimi rwa kabiri. Igiswahiri cyashyizwe ku rurimi rw’igihugu cyangwa cyemewe mu bihugu byinshi bya Afurika: Tanzaniya, Kenya, Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

“My VOW” nimwe mu ndirimbo yavuzweho ndetese inatangwaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’uburyo yakiriwe n’abatari bake barayikuda karahava bitewe n’ubwiza n’ijwi rigaragara uri iyi ndirimbo Meddy yahimbiye umugore we Mimi.

Meddy yashyingiranwe na Mimi ,Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia ,bakaba bari bamaze igihe kirekire mu rukundo.ndetse abantu batandukanye bakaba barashimye Meddy kuba ataragiye ajarajara mu bakobwa batandukanye nkuko abandi basitari bo bigenda.

2. Away -Ariel Wayz & Juno Kizigenza

Indirimbo “Away’ ya Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizigenza ‘indirimbo yakunzwe cyane mu gihe gito n’abanyarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda .

Iyi ndirimbo imaze kuzuzuza abarenga miliyoni nigice kurubuga rwa Youtube (1,744,226 views). Mu gihe cy’Ukwezi kumwe gusa.

Iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 18 Kanama ,yabanjirijwe y’amashusho aya Ariel Wayz na Juno Kizigenza basohoye ku mbuga nkoranyambaga bahuje urugwiro bari kunywa umuvinyo ku buryo bigera aho bagatwarwa bagasomana.

Aya mashusho akijya hanze abantu benshi baratangaye bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo ndetse bamwe batangira kuvuga ko baba baberanye bituma indirimbo yabo ikomeza kurebwa cyane.

3. BAHO ya Israel Mbonyi

Iyi ndirimbo”BAHO” y’umuhanzi imaze Amezi agera kuri 5 imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 , ikaba yarakunzwe mu buryo butangaje hano mu Rwanda ndetse no muri Diyasipora.

Izina Israel Mbonyi rimaze kuba ikimenya bose mu Rwanda haba mu bemera Kirisitu nk’umwami n’umukiza wabo, n’abatabikozwa, ku buryo igikundiro akirusha benshi no bakora indirimbo z’Isi.

Ni indirimbo ikozwe mu buryo bwa live recording.mu magambo yumvikana cyane muri iyi ndirimbo.
Harimo “ufite ikimenyetso cy’amaraso y’umukuzi uruwanjye ndi uwawe ibyo nijye ubuvuze ngaho baho yewe ngenda ubeho magufwa yumagaye yewe ngenda ubeho, aranyitegereza imbabazi ziramusanga ati genda ubeho.

Israel Mbonyicambu bakunda kwita mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima yabatari bake mu njyana ya Gospel hano mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu bitandukanye birimo nibyo hakurya y’amazi magari.

Israel Mbonyicambu amaze kumurika alubumu ebyiri ari zo “Number One” na “Intashyo” akaba ari no kwitegura gushyira hanze iya gatatu yise “Urwandiko ” . iyi ndirimbo izaza kuri iyi alubumu ya gatatu.

Uyu muhanzi Israel Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 20 Gicurasi 1992. Yabyawe na Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi: abahungu 3 n’abakobwa 4.

4. Amata ya Dj Phil Peter na Social Mula

N’indirimbo yakozwe n’umuhanzi Mugwaneza Lambert [Social Mula] n’Umunyamakuru wa Isibo Tv, Phil Peter wi Isibo Tv , ikaba imaze kurebwa 1,130,192 views mu gihe cya mezi abari n’icyumweru.

Mu mpera za Werurwe 2021 nibwo Polisi y’u Rwanda yerekanye itsinda ry’abantu 39 bafatiwe mu nzu imwe bari gufata amashusho y’indirimbo barenze ku mabwiriza ya Covid-19 , muri abo harimo umuhanzi Social Mula n’umunyamakuru Dj Phil Peter.

Dore bimwe mubintu utamenye kuri iyi ndirimbo “AMATA” yakunzwe na Benshi

1. Ni ubwa mbere Social Mula na Phil Peter bakorewe indirimbo na Producer Element
Producer Element wo muri Country Records yihariye isoko kuva mu 2020. Indirimbo itumvikanamo ‘Eleeeh’ bisaho n’aho iba itagezeho neza umugisha.

Niwe Producer muto mu Rwanda mu batunganya amajwi y’indirimbo (Audio). Ukuboko kwe n’ubuhanga bwe bimaze gutuma akorera indirimbo abahanzi bakomeye buri Producer wese yakwifuza.

Ati: “Yaba ari njye, yaba ari Social Mula nta ndirimbo twari dufite twakorewe na Element. Izindi nubwo zaba zihari zaba ziri muri studio ariko iyi (Amata) araba ariyo ya mbere isohotse.”

2. Ni ubwa mbere Phil Peter azagaragara abyina mu mashusho y’indirimbo ye
Abakunze kureba amashusho y’indirimbo Phil Peter agaragaramo, abyina by’igihe gito ku buryo utavuga ngo yabiteguye hanyuma arabyina.

Mu mashusho y’indirimbo ‘Amata’ afitemo imbyino yihariye y’igihe kinini, ku buryo nawe asobanura ko ari bwo bwa mbere azaba agaragaraye abyina mu ndirimbo.
Iyi ndirimbo igaragamo abakobwa benshi b’ikimero bagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda. Aba bose barabyina bigatinda.

Harimo umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Nkufite ku Mutima’ The Ben yakoranye n’umuraperi, harimo kandi n’umukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘Like you’ ya Kevin Kade, Seyn na Davis D n’abandi.

Ni indirimbo ifite amashusho abantu bakwiye kwitega

3. Imyandikire idasanzwe isaba gutekereza kabiri
Iyi ndirimbo yitwa ‘Amata’, ucyumva iri zina wagira ngo bazaririmba ku kamaro k’amata, aho akoreshwa, uko aterekwa n’ibindi.

‘Amata’ arubahwa mu muco Nyarwanda ku buryo mu bahanzi b’iki gihe wabarira ku ntoki abayakozeho indirimbo.

Phil Peter yavuze ko mu ndirimbo ‘Amata’ baririmbye urukundo ariko ko “iyo uyumvise ushobora kugira ngo n’ibindi bintu by’ubuzima busanzwe.”

Uyu munyamakuru yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Social Mula irimo imyandikire idasanzwe ‘kuko ukuntu turirimba ‘Amata’ ari ibintu bidasanzwe’.

Yakomeje ati: “Wenda simbivuga aka kanya ariko nabo nibayumva bazabyumva.”
4. Ni indirimbo isize urwibutso rudasaza kuri Phil Peter na Social Mula
Phil Peter avuga ko iyi ndirimbo izahora mu ntekerezo ze na Social Mula, kuko yatumye bisanga imbere y’inzego z’umutekano ubwo bafatwaga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uyu munyamakuru avuga ko we na Social Mula bari bafite uburenganzira bwo kurenza amasaha, ariko ko bari kumwe n’abandi bantu batari bafite uruhushya.
Yavuze ko indirimbo ‘Amata’ bazahora bayibuka nk’indirimbo yabaruhije, kandi bakisanga muri gereza bari baziko bayimurikira abantu mu gihe cya vuba.

Phil Peter na Social Mula bafunzwe bari kumwe n’abantu 39. Barekuwe nyuma y’umunsi umwe baciwe amande ndetse buri wese yipimishije Covid-19.

5. Ni ubwa mbere Social Mula akoranye indirimbo na Phil Peter
Phil Peter avuga ko Social Mula ari inshuti ye y’igihe kirekire kandi ko bahuza mu mashyi no mu mudiho. Akavuga ko bari baratinze gukorana indirimbo ariko ‘inkono ihira igihe’.

Yavuze ko Social Mula ari mu bantu bagiye bamugira inama yo gukora indirimbo, aza kubyiyumvamo atangira urugendo.

Phil Peter yavuze ko ari inshuti na Social Mula kuva ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Ijoro ryiza’ yakorewe na Bagenzi Bernard binyuze muri Label ye yari yarise ‘The Zone’.

Uyu munyamakuru yavuze ko ubushuti bwe na Social Mula bwatangiriye ku muziki, buza gukomera bitewe n’uko bahuza mu nguni zose.

Peter yavuze ko atazibagirwa umunsi yahamagawe mu kiganiro kuri Radio na Social Mula amubwira ko akurikiye ikiganiro nk’abandi bafana.

Bombi batangiye kuvugana mu 2012. Umushinga w’iyi ndirimbo ‘Amata’ ngo ugiye gukomeza ubuvandimwe.

5. PIYAPURESHA ya Niyo Bosco