Print

Ngando Omar ukinira Kiyovu Sports yasezeranye n’umukobwa babyaranye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2021 Yasuwe: 1724

Myugariro w’Umurundi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Ngando Omar, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nishi Belyse bamaze igihe bakundana.

Nkuko amakuru dukesha ISIMBI abitangaza, Ngando Omar na Belyse bombi bakomoka muri Cibitoke,basezeranye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize imbere y’amategeko i Bujumbura aho uyu mukinnyi abarizwa mu biruhuko.

Ngando Omar usanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, ahisemo gusezerana na Belyse nyuma y’igihe kinini bakundana cyane ko bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Raphael uri hafi kuzuza imyaka 2.

Ngando Omar akaba ari myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports akinira, ni umunyarwanda ariko ukinira ikipe y’igihugu cy’u Burundi, avukana na Ally Niyonzima we ukinira Amavubi.