Print

Ibiteye amatsiko ku ikinyamakuru cya Meddy n’umugore we Mimi kizatangira gukora muri Nzeri

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 August 2021 Yasuwe: 1244

Uyu umushinga w’ikinyamakuru cya Mimi na Meddy uzatangira gukora mu kwezi kwa nzeri kizajya kibanda ku makuru y’imyidagaduro ariko agaruka ku rukundo, abari n’abategarugori n’amakuru y’umwihariko yabo.

Mimi na Meddy bafite umushinga w’ikinyamakuru (Magazine) biteganijwe ko kizatangira gusohoka mu kwezi gutaha kwa nzeri, kizajya kibanda ku makuru y’urukundo, imyidagaduro y’ibanda ku bari n’abategarugori, n’amakuru y’uyu muryango.

Ntabwo amakuru agaragaza neza inshuro kizajya gisohoka niba ari buri munsi cyangwa se ari mu gihe runaka ariko nk’uko bigaragara ku rukuta rw’abafana b’inkoramutima ariko runanyuzwaho amakuru ya Meddy n’umuryango we, ni uko mu kwezi kwa nzeri hazatangira kujya hanze iki kinyamakuru.

Mu butumwa buri mu ifoto y’aba bombi bugaragaza izina ry’iki kinyamakuru kizaba kitwa ‘M&M Women’s Showbiz Magazine’, kizatangira kandi gusohoka muri nzeri 2021 bisa nk’aho bavuga ko izajya igura amadolari 7.

Muri iyi foto kandi, hagaragaramo amagambo asa nk’aho ari inkuru nyamukuru izabanza ku rupapuro rwa mbere yiswe ‘Urukingo rw’Urukundo.’ Izibanda ku rukundo rwa babiri, uko Mimi na Meddy bahuye bagahuza, bikarangira bakomezanyije.

Iki kinyamakuru kizajya kibanda ku bategarugori, urukundo n’ibindi bitandukanye


Hazaba harimo inkuru z’umukinnyi wa filime, Angelina Parker, hazanasohokamo kandi iya Stella Jameson kimwe n’inkuru z’ubutembere bw’abasura u Rwanda ku mazi no kumucanga mu mafoto bambaye utwenda two kogana n’izindi.