Print

Gicumbi: Yakubise umugore we n’umukazana inyundo arangije ariyahura arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2021 Yasuwe: 1072

Nkuko amakuru dukesha UMUSEKE abitangaza,uyu mugabo ushinjwa gukubita inyundo umugore we n’umukazana we wari uje gutabara yari atuye mu Mudugudu wa Nyakesha, Akagari ka Gishari, mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi.Ibi yabikoze mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021.

Mbikomunda Jean Marie Vianney w’imyaka 45, uzwiho gukora itsinda ry’abarembetsi afatanyije n’abahungu be, ni we wiyahuye nyuma yo gukubita umugore we inyundo, nyuma n’umukazana aje gutabara arayimukubita.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo yigishijwe kenshi kureka ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge biva muri Uganda no gukoresha urubyiruko ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage ariko birananirana.

Yigeze gufatwa mu mwaka ushize wa 2020 ajyanwa i Wawa kugira ngo agororwe aza kuvayo atarahindutse, ndetse hari hashize amezi abiri avuye muri Gereza ya Miyove.

We n’abana be babiri na bo bivugwa ko ari abarembetsi,ngo bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano. Bivugwa ko bakoze agatsiko ko gufata ku ngufu abagore, bakaniba amatungo y’abaturage bakayajyana kuyashakira isoko muri Uganda.

Rimwe we n’abana be bihisha muri Uganda, yaba ashakishwayo akagaruka mu Rwanda.

Umwe mu bahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko ibyo bikorwa by’uburembetsi byatumye uriya mugabo abasha gutunga imodoka 5.

Amakuru avuga ko nyuma yo gukubita inyundo umugore we n’umukazana wabo (umugore w’umuhungu we), ngo yafashe imiti yica utukoko (insecticide), mu murima arawunywa, aza gupfa mu masaha y’ikigoroba ku Cyumweru.

Abakomeretse bajyanwe mu Bitaro bya Byumba ngo bitabweho.

Bayingana Theogene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, yemereye Umuseke ko ibi byabaye, ndetse avuga ko uriya mugabo yapfuye mu masaha y’ikigoroba.

Yavuze ko abaturage bakora uburembetsi basabwa kubireka kuko bigira ingaruka mbi. Yavuze ko basaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe bagakumira ibyaha bitaraba.

Source: UMUSEKE